Abashinzwe Ibya Gisirikare Muri Ambasade Beretswe Aho Umusirikare Wa DRC Yarasiwe

Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda Brig General Patrick Karuretwa avuga ko RDF yasabwe n’abashinzwe iby’umutekano muri za Ambasade ziri mu Rwanda ko bajya kwerekwa aho umusirikare wa DRC aherutse kurasirwa.

Uyu musirikare utaratangajwe amazina n’ipeti rye, yarashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Bivugwa ko yambutse umupaka ugabanya igihugu cye n’u Rwanda atangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda zari zihacungiye umutekano nazo ziramurasa arapfa.

Yaguye ahitwa mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

- Advertisement -

Nyuma y’uko inkuru ibaye kimomo ndetse na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda igasohora itangazo ribyemeza, ngo abahagarariye inyungu za gisirikara muri za Ambasade zikorera mu Rwanda basabye ko bajya kwerekwa aho byabereye.

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo rivuga ko abo bantu bitwa Military Attachés bifuje kureba aho biriya byabereye kugira ngo bagire n’ibibazo babaza.

Bakigera i Rubavu bakiriwe n’Umuyobozi w’ingabo zigize Division ya Gatatu witwa Brig Gen Andrew Nyamvumba wagiye kubereka aho byabereye.

Beretswe aho uriya musirikare wa DRC yaciye kugira ngo agere k’ubutaka bw’u Rwanda atangire arase n’abasirikare yasanze baburinze.

Abo basirikare b’u Rwanda bari bari mu minara ibiri bacunga umutekano.

Brig Gen A. Nyamvumba ati: “ Abasirikare bacu bahise bamurasa bamwica ataragira uwo ahutaza cyangwa ahitana.”

Brig Patrick Karuretwa avuga ko kuba bariya bantu bakora muri za Ambasade zikorera mu Rwanda baraje kwirebera ibyabereye muri kariya gace, byatewe ahanini n’uko bitari bibaye ubwa mbere hari ibisasu biraswa mu Rwanda bivuye muri DRC ndetse n’abasirikare b’iki gihugu bamaze iminsi nabwo binjira mu Rwanda.

Yasabye DRC kureka ibikorwa yise ‘iby’ubushotoranyi.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version