Ingabo Z’u Rwanda Zikomeje Kwiga Igifaransa

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré yasuye ishuri ry’ingabo z’u Rwanda z’i Gako mu Karere ka Bugesera. Yahasanze kandi aganira n’abasikare bari kwiga Igifaransa bakagifatanya n’andi masomo abategurira kuba ba ofisiye bato mu ngabo z’u Rwanda.

Abo yasanze biga uru rurimi rwo mu gihugu cye ni abasirikare 80 bari gukurirana amasomo bita cadet courses.

Yari aherekejwe n’Umuyobozi mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga Brig Gen Patrick Karuretwa n’abandi bakozi ba Ambasade.

Amb Anfre yari aherekejwe n’umuyobozi muri MINADEF ushinzwe imikoranire mpuzamahanga

Kubera ko ingabo na Polisi by’u Rwanda basigaye bajya gufasha mu kubungabunga amahoro mu bihugu bivuga n’Igifaransa, ubuyobozi bw’u Rwanda bwasanze ari ngombwa ko biga n’Igifaransa.

- Kwmamaza -

Igifaransa ni rumwe mu ndimi mpuzamahanga u Rwanda rwiyemeje gukoresha mu mirimo ya Leta kandi rwigwa no mu mashuri yarwo harimo n’iri rya gisirikare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version