Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatalibani Babwiye Trump Kuzibukira Ibyo Gusubizwa Ikibuga Cy’Indege
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abatalibani Babwiye Trump Kuzibukira Ibyo Gusubizwa Ikibuga Cy’Indege

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 September 2025 3:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuvugizi wa Guverinoma ya Afghanistan witwa Zabihullah Mujahid
SHARE

Umuvugizi wa Guverinoma ya Afghanistan witwa Zabihullah Mujahid yavuze ko ibyo Donald Trump yanditse kuri Truth Social by’uko Afghanistan igomba gusubiza Amerika ikibuga cy’indege cya Bargam ari inzozi zatakabya na rimwe.

Kuri uru rubuga, Trump yari yanditseho ko niba Abatalibani badasubije Abanyamerika kiriya kibuga, bazahura n’akaga.

Iki kibuga kuva kera na kare cyari icy’Abatalibani ariko ari gito.

Aho Abanyamerika bafatiye iki gihugu bakakirukanamo Abatalibani, baracyaguye, bagihindura ahantu indege zabo z’intambara zahagurukiraga zijya kubahiga mu misozi aho bari barakambitse.

Mu mwaka wa 2021, ubwo Abatalibani bigaruriraga Afghanistan bahirukanye Abanyamerika, barongeye bakigira icyabo.

Nta muyobozi wa Amerika wari waravuze ko ashaka ko igisubirana uretse Donald Trump nawe ubivuze kuri manda ye ya kabiri mu mwaka wayo wa mbere kuko yayitangiye muri Mata, 2025.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Abatalibani Zabihullah Mujahid yavuze ko ibyo Amerika ivuga bidashyize mu gaciro, aboneraho no kuyisaba kutajya ihubuka ngo ivuge ibiyonogeye ariko bidashoboka.

Kuri X/Twitter yanditse ati: Afghanistan ni igihugu gifite ubukungu buboneye kandi gishaka gukorana na buri wese wakigirira akamaro ariko byose bigakorwa mu bwubahane.”

Avuga ko mu buryo bushoboka bwose, igihugu cye cyabwiye Amerika ko kihagazeho, ko kigenga kandi gifite ubusugire bwuzuye.

Yibukije ko mu masezerano yahuje igihugu cye na Amerika  yasinyiwe muri Qatar, handitsemo ko itazigera yivanga muri politiki ya Afghanistan, bityo akayisaba guhora ibizirikana.

Associated Press yanditse ko uriya muvugizi atigeze ayisubiza ku bibazo by’ibyo baganira n’ubutegetsi bwa Trump kuri iyi ngingo n’impamvu atekereza ko zaba zitera Trump gushaka gusubirana kiriya kibuga.

Intambara Amerika yarwanye n’Abatalibani niyo yabaye ndende mu mateka yayo kuko yamaze imyaka 24.

TAGGED:AbatalibaniAfghanistanAmerikafeaturedIkibugaUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Abanyamakuru Bigenga Bahejwe Mu Nteko Ishinga Amategeko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abatalibani Babwiye Trump Kuzibukira Ibyo Gusubizwa Ikibuga Cy’Indege

Burundi: Abanyamakuru Bigenga Bahejwe Mu Nteko Ishinga Amategeko

Umusuwisikazi Niwe Watsinze Agace Ka Mbere Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Igare

Trivia Elle Muhoza Yabaye Miss Uganda

Singida Ya Tanzania Yatsindiye Rayon Iwayo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Yasabye Abatalibani Gusubiza Amerika Ikibuga Cy’Indege Yubatse Babyanga Bakakabona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwasinyanye Na Azerbaijan Amasezerano No Mu Burezi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?