Abaturage Ba Kayonza Bategereje Kagame 

Abatuye Imirenge yose y’Akarere ka Kayonza bahuruye mu Murenge wa Nyamirama ahateguriwe kuza kwakira Paul Kagame uri buze kuziyamamariza avuye muri Nyagatare.

Kuva aho Kayonza igabanira na Rwamagana hatatse amabendera y’Umuryango FPR Inkotanyi ugakata Rond Point ugana Ngoma ahari ikibuga cya Nyamirama.

Abaturage bazindutse bagana aho Kagame agiye kwiyamamariza.

Abana, abasore, inkumi, abagabo n’abagore ndetse n’abageze mu zabukuru…bose wababonaga mu muhanda bagana kuri icyo kibuga.

Akarere ka Kayonza kagizwe n’imirenge ikurikira: Mukarange, Gahini, Rukara, Murundi, Mwiri, Rwinkwavu, Murama, Ndego, Kabare, Nyamirama, Ruramira na Kabarondo.

Ni Akarere kanini kuko kari ku buso bwa kilometero kare 1,935, kagaturwa n’abantu 457,156 nk’uko ibarura ryo mu mwaka wa 2022 ribyemeza.

14% by’abatuye aka Karere batuye mu Mujyi ni ukuvuga abaturage 65,071.

Abatuye icyaro ni 392,085 ni ukuvuga 85.8% by’abaturage bose.

Kayonza ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba, kagahana imbibi n’Akarere ka Rwamagana mu Burengerazuba, Akarere ka Gatsibo mu Majyaruguru, Ngoma na Kirehe n’igihugu cya Tanzania mu Burasirazuba.

Akarere ka Kayonza gakomatanyije n’ibyahoze ari Komine Rukara, Kabarondo na Cyarubare.

Gahuje kandi n’Imirenge ibiri yahoze ari iy’Akarere ka Muhazi ariyo Nyagatovu na Mukarange.

Aka Karere kagizwe n’Imirenge 12, utugari 50 n’imidugudu 421.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version