Abaturage B’i Bugesera Biyubakiye Umuyoboro W’Amazi

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Maranyundo, Umudugudu wa Muyange  biyubakiye umuyoboro w’amazi ufite uburebure bwa 3,5km. Ni igisubizo bishatsemo nyuma y’igihe kirekire bavoma kure.

Bavuga mu mateka y’agace batuyemo batigeze bagira amazi meza hafi yabo.

Igice cy’u Bugesera muri rusange kizwiho kutagira amazi ahagije.

N’ubwo Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yakoze uko ishoboye ngo hagire ibice by’u Bugesera bibona amazi, hari ahantu ataragera. Muri Maranyundo ni hamwe muri ho.

- Advertisement -
Muri Muranyundo ahitwa Muyange niho uyu muyoboro uca ugaha abaturage amazi meza

Abaturage bagize uruhare mu iyubakwa ry’uriya muyoboro babwiyeTaarifa ko basanzwe baba mu Muryango FPR-Inkotanyi, bakaba barubatse kiriya gikorwa bagamije kwishakamo igisubizo nk’uko Leta y’u Rwanda isanzwe ibishishikariza abaturage.

Léon Muberuka uyobora Ihuriro rya bariya baturage yatubwiye ko uriya muyoboro bawubatse mu gihe cy’amezi atanu.

Ati: “ Nk’uko Leta ihora idushishikariza kwishakamo ibisubizo, abaturage bo muri Muyange twishatsemo igisubizo dutangira kwiyubakira umuyoboro w’amazi wagiyeho ingengo y’imari ya Miliyoni Frw 3.”

Léon   Muberuka

Avuga ko ayo mafaranga yose yatanzwe n’abaturage, bayishatsemo.

Muberuka avuga ko ariya mazi azafasha abaturiye uriya muyoboro kubona amazi ahagije azabafasha mu kunoza isuku, kunywa amazi meza kandi ngo isuku muri iki gihe iracyenewe kurusha ikindi gihe cyose kubera ko ifasha mu kwirinda COVID-19.

Ikindi ni uko intera abaturage bakoreshaga bajya cyangwa bava kuvoma izagabanuka, bibagabanyirize umunaniro n’igihe bakoreshaga mbere yo kubona amazi yo gutekesha, gufura no gukora indi mirimo isaba isuku.

Amazi atangwa n’uriya muyoboro azafasha abaturage 3000 nk’uko byerekanwa n’igishushanyo mbonezamiturire (Physical plan) cy’Umudugudu wa Muyange.

Akarere ka Bugesera kabateye inkunga…

Léon Muberuka uyobora Ihuriro rya bariya baturage yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwabateye inkunga y’amatiyo ndetse n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, cyabahaye inkunga ya gihanga mu guhuza amatiyo kugira ngo atazangirika vuba.

Yashimiye abaturage n’abandi bose bagize uruhare muri iki gikorwa ariko ahamagarira abaturiye uwo Muyoboro kuwubungabunga kugira ngo utangirika.

Ku rundi ruhande, abaturage basabye Ikigo gikwirakwiza amashanyarazi kubafasha bakayabona.

Léon Muberuka avuga ko we na bagenzi be bazakomeza gukorana kugira ngo bakomeze guteza imbere agace kabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yabwiye Taarifa ko igikorwa bariya baturage bakoze ari ingirakamaro kandi ko n’abandi bagerageza uko bashoboye kugira ngo bicyemurire ibibazo.

Ngo ubusanzwe abaturage ba Bugesera bakora uko bashoboye bakabona ibisubizo by’ibibazo bafite binyuze mu guhuza amikoro n’amaboko.

Mutabazi Richard avuga ko mu myaka itatu ishize amazi abaturage b’Akarere ayoboye bacyeneraga bayabonye, akaba yaravuye kuri Metero kibe zirenga 3000 ubu akaba ari Metero kibe 18,600.

Richard Mutabazi( Photo@Kigali Today)

Avuga ko iyi ari intambwe nziza ariko igomba gukomeza kuko muri kariya karere kenshi havuka insisiro nshya bigatuma abakenera amazi biyongera.

Ati: “ Navuga ko amazi tuyafite kandi ahagije ariko dufite imbogamizi zo kuyageza ku bayacyeneye badasiba kwiyongera mu nsisiro. Ikindi ni uko hari imiyoboro yayo ishaje icyeneye gusanwa n’indi tugomba guhanga.”

Muri rusange, Meya Richard Mutabazi avuga ko abatuye Akarere ayoboye bakora uko bashoboye ngo bishakemo ibisubizo kandi ngo iki ni ikintu cyo gushyigikira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version