Abatuye Umujyi Wa Goma Bongeye Kumirikirwa N’Amashanyarazi

Ingaruka z’intambara iri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari yaratumye umuriro mu Mujyi wa Goma ubura. Ikigo cya Virunga Energies gisanzwe  kibaha amazi kivuga ko kugeza ubu amashanyarazi yagarutse, ubu abaturage bakaba bari kumurikirwa, imirimo yose ikaba iri gukorwa.

Kubura amazi byatangiye taliki 08, Ugushyingo, 2023.

Ku rundi ruhande, hari ibice byinshi bituriye Goma bidafite amashanyarazi ariko ngo nta kindi kibitera kitari uko hari yo imirwano.

Ahantu hatari amashanyarazi kandi yari ahakwiye ni mu bitaro.

- Advertisement -

Itangazo kiriya kigo cyasohoye kuri uyu wa Mbere wa mbere rivuga ko kuri ubu umujyi wa Goma wongeye kwaka.

Yagize iti  “Kugarura amashanyarazi ni imbaraga zagizwemo uruhare n’abantu benshi kandi Virunga Energies irabashimira cyane. Niyo mpamvu umuhati wabo ba tekinisiye wadufashije kubasha kwihangana no kwizera kuva aho ku wa 6 Ugushyingo umuriro uburiye.”

Guverinoma ya RDCongo yashinje umutwe wa M23 kugira uruhare mu ibura ry’uwo muriro.

Uyu mutwe wabiteye utwatsi uvuga ko nta ruhare na ruke ifite mu ibura ryawo.

Umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka  yagize ati “M23 iramenyesha abaturage ko idashinzwe ibijyanye no gukupa umuriro mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo. Sosiyete y’ingufu ya Virunga  iri gukora neza ibikorwa byayo mu bice dusanzwe tugenzura.M.Tshisekedi agomba guhagarika gukandamiza no kwica abanye-Congo.”

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version