Harya no hino mu Mujyi wa Kigali hari abaturage bavuga ko urubyiruko rwo muri Sudani y’Epfo rumaze igihe rugaragaraho urugomo ruterwa ahanini no kunywa cyane rugasinda.
Umumotari witwa Ndagijimana avuga ko hari ubwo utwara umwe muri bariya basore akanga kukwishyura.
Ati: “ Hari uwo nigeze kujyana kuri Kigali Heights arangije aragenda nsanga ntakwirirwa njya guhangana n’umuntu utazi Ikinyarwanda, ndamwihorera aragenda.”
Kutishyura umumotari ni ikibazo ariko muri rusange igihangayikishije abaturage bo mu Mujyi wa Kigali aho ruriya rubyiruko rutuye cyangwa rukunze gufatira icupa ni urugomo rukurikira ubusinzi.
Uburyo ururimi rw’iwabo ruvugwa hari ubwo bamwe bumva ko bari gutongana.
Mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro ahitwa Nyakabanda hari ahavugwa abo basore bakunze gusakuza umuhanda wose iyo bamanuka bataha.
Televiziyo BTN iherutse gushyira video kuri X yerekana imirwano y’aba basore bari basohokeye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Muri iyo video hagaragara abasore bari guterana imigeri, umwe bamukurubana hafi.
Abaturage bavuga ko imirwano y’abo basore iba ikomeye k’uburyo bamena ibirahure, imidugararo ikamanuka igasanga abaturage muri karitsiye aho batuye.
Iyi video ni kimwe mu byo abaturage bavuga ko byerekana imyitwarire idahitse igaragara muri bamwe mu rubyiruko rw’abanya Sudani y’Epfo biga cyangwa baba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda irababurira…
Taarifa yabajije icyo Polisi nk’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’umudendezo w’Abanyaranda ivuga kuri iyo ngingo, Umuvugizi wayo Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga adusubiza ko ibyo abo basore bakora bakwiye kubireka.
ACP Rutikanga yagize ati: “ Urugomo no guhungabanya ituze rya rubanda ntabwo byemewe kandi bihanwa na mategeko kuri buri wese yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga.”
Ntiyeruye ngo avuge uko bizagenda mu gufata abo basore baje mu Rwanda kuhashakira ubumenyi n’ubuzima ariko muri rusange Polisi y’u Rwanda ivuga ko nta muntu ukwiye kubuza Abanyarwanda amahwemo, uwo yaba ari we wese.
Iyi niyo mpamvu hashyizweho n’amasaha utubari tugomba gufungira n’ayo ibirori bigomba kuba byahagaritswe.