Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 May 2025 11:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Malaria iterwa n'umubi.
SHARE

Ibarura ryakozwe hashingiwe ku banduye Malaria batuye Umujyi wa Kigali byaragaraye ko abantu 10, 399 bo mu Mirenge 15 yo mu Mujyi wa Kigali, basanzwemo Malaria.

Minisiteri y’ubuzima iherutse gutangiza uburyo bwo gushakisha abanduye iriya ndwara cyane cyane ko imaze igihe igaragara mu batuye Kigali.

Ikigo RBC gishingiye kuri Minisiteri y’ubuzima giherutse gushyira raporo kuri X igaragaza iby’iyo gahunda.

Ni gahunda ivuga ko umujyanama cyangwa umuganga agomba gusuzuma umuntu mu rugo runaka yasanganwa Malaria bikaba ngombwa no n’abandi babana nawe bayisuzumwa.

Mu minsi itatu urugo rw’umurwayi wa malaria rwarasurwaga, abarutuye bose bagapimwa, abasanzwemo iyo ndwara bagahabwa imiti kugira ngo itazabarembya.

Mu gihe cy’iminsi irindwi uhereye ubwo iki gikorwa cyatangiriye, inzego z’ubuzima zagiraga inama abagize uwo muryango zirimo  gukemura ibishobora malaria muri uwo muryango.

RBC igaragaza ko kuva tariki ya 21, Mata kugeza ku ya 18, Gicurasi 2025, mu mirenge 15 mu Mujyi wa Kigali abantu 10, 399 basanzwemo Malaria.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) giherutse gutangaza ko ubwandu bushya bwa Malaria mu Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, hari ubwandu bwa Malaria kandi buri kuzamuka mu minsi itandukanye.

Niyo mpamvu ubu hatangijwe umuti ugomba kunganira Coartem yari imaze igihe ivura iyo ndwara.

Iyo miti ni  ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na Pilamax, ikaba imwe mu yemewe n’Ishami rya UN  ryita ku Buzima, OMS, mu kuvura malaria.

Uretse iyo miti, u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa imishinga yo kurwanya Malaria nko gutera imiti yica imibu mu nzu, gutanga inzitiramibu, ubukangurambaga bwibutsa abaturage uruhare rwabo mu kuyihashya no gukoresha utudege tutagira Abapilote mu gutera imiti yica imibu mu bishanga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima ( OMS) rigaragaza ko Malaria ari imwe mu ndarwa izahaza benshi mu Isi cyane cyane munsi y’Ubutayu bwa Sahala ndetse no muri Amerika y’Epfo, nko mu 2022 abantu miliyoni 249 banduye Malaria yica abarenga miliyoni eshanu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu kurwanya Malariya.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanaga ko mu myaka itanu abarwara Malaria bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abicwa nayo bagabanuka ku kigero cya 89%.

Rwiyemeje ko mu mwaka wa 2030 nta Malaria izaba ikibarizwa mu Rwanda.

Icyakora kuba hasigaye imyaka ine n’igice ngo iki gihe kigere kandi hakaba hakigaragara ubwandu bw’iyi ndwara ni ikintu kigaragaza ko hari byinshi byo gukora muri uwo mujyo.

TAGGED:featuredImitiKigaliMalariaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza
Next Article Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Abanya Venezuela Bari Guhabwa Intwaro Zo Kuzahangana Na Amerika

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?