Bobi Wine yatangiye kwivuga intsinzi

Umugabo utavuga rumwe na Leta ya Uganda kandi wiyamamarije kuyobora Uganda Bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko ari we watsinze amatora, ko abavuga ko Museveni ari we uri imbere mu majwi baba batebya.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Ninjye watsinze amatora, natsinze umunyagitugu. Ndasaba abatuye Uganda bose guhaguruka ntibemere ibivugwa n’ababeshya ko Museveni yatsinze. Ndabamenyesha ko twatsinze bidakuka.”

Bobi Wine w’imyaka 38 y’amavuko amaze igihe ari we uhanganye na Perezida Museveni umaze imyaka 36 ategeka Uganda.

Amakuru yari yatanzwe mu binyamakuru byo muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021 yavugaga ko Museveni ari we uri imbere mu majwi.

- Advertisement -

Yerekanaga ko uwari usanzwe ayobora Uganda, Nyakubahwa Yoweli Museveni ari we urusha abandi amanota.

Yabarushaga ku manota 50,097(61,31%), agakurikirwa na Hon Robert Kyagulanyi ufite amajwi 22, 802(27.9%) nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Kugeza ubu kandi hari amajwi 153 y’impfabusa yabaruwe.

Ikindi ni uko murandasi itaragaruka muri Uganda, bityo hakaba hari amakuru abantu batarabona ku migendekere y’amatora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version