Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayobozi Mu Murenge Hamwe Na Rwiyemezamirimo Bakatiwe N’Urukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abayobozi Mu Murenge Hamwe Na Rwiyemezamirimo Bakatiwe N’Urukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 July 2022 6:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Nyamiyaga urukiko rwisumbuye rw’uyu Murenge rwaraye rukatiye uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu Murenge witwa  Jean de Dieu Kubwimana na rwiyemezamirimo witwa Jean de Dieu Nshimiyimana na mugenzi we Mushoza Cyrille igifungo cy’imyaka itanu.

Undi muyobozi wakatiwe ni uwitwa Béatrice Ayinkamiye wari ushinzwe  Imari n’ubutegetsi muri uwo Murenge ndetse na  Niyonzima Jean René, bakaba bakatiwe  igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni  Frw 10.

Ubushinjacyaha bwaregaga Kubwimana na bagenzi be  ‘icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta’ no gukora inyandiko itavuga ukuri.

Isomwa ry’uru rubanza ryari rumaze gusubikwa inshuro eshanu  nk’uko bagenzi bacu bo ku UMUSEKE barukurikiranye babyemeza.

Kuri iyi nshuro Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwarukase ruhamya abaregwaga icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukora inyandiko zitavuga ukuri bituma bakatirwa ibihano twavuze haruguru.

Kubwimana Jean de Deu na Rwiyemezamo Nshimiyimana  Jean de Dieu bombi bagomba gutanga ihazabu ya Miliyoni  Frw 25.

Urukiko  kandi  rwemeje ko Ayinkamiye na Niyonzima Jean René bahawe igihano cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 10Frw kuri buri wese

Uwitwa Munyanshoza Cyrille wari rwiyemezamirimo we yahawe igihano cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 10.

Uwahoze ari  Umuyobozi  w’ishuri ribanza rya Mukinga  Jean Marie Vianney Mugenzi rwemeje ko ahabwa igifungo cy’imyaka itatu na Miliyoni  Frw.

Ntirenganya Vèdaste wari ushinzwe gukuriikirana imirimo y’inyubako z’amashuri na Byiringiro Jean Marie Vianney  bo bahawe igihano cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni  Frw 5.

Bizimana Innocent Gitifu w’Akagari ka Mukinga we yahanaguweho icyaha, ararekurwa.

Abandi bagizwe abere ni Dushimiyimana Abel, Munyandorera Antoine na Ndahayo Augustin.

Bari bakurikiranyweho byo kunyereza  umutungo wa Leta n’inyandiko zitavuga ukuri.

Gitifu Kubwimana  Jean de Dieu na bagenzi be bafashwe  muri Nyakanga  2021.

TAGGED:featuredGitifuMuhangaRwiyemezamirimoUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugore Umeze Neza Agaba Amahoro- Apostle Mignone Kabera
Next Article Ese Umunyamabanga W’Amerika Ushinzwe Ububanyi N’Amahanga Azaca Umubano Wa DRC Na FDLR?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?