Abayobozi Mu Z’Ibanze ‘Ntibazi’ Gutanga Raporo Ku Byaha

N’ubwo atari bose, ariko muri rusange abayobozi mu nzego z’ibanze, cyane cyane abo mu cyaro, ntibarasobanukirwa neza uko raporo ku byaha bikorerwa aho bayobora zikorwa. Niyo mpamvu RIB iri kubibahuguramo.

Abagezweho ni abo mu Turere dutanu tw’Intara y’Amajyepfo ari two Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Abo mu Karere ka Nyanza baraye bahuriye ku Biro by’Umurenge wa Muyira.

Umuyobozi muri RIB ukora mu ishami ryo gukumira ibyaha n’ubushakashatsi witwa Jean Claude Ntirenganya yabwiye abo bayobozi( guhera ku Murenge kugeza ku Mudugudu) ko buriya bukangurambaga bugenewe abayobozi ku mikorerwe inoze ya raporo zishyikirizwa ubugenzacyaha bwatangiye mu mwaka wa 2022.

- Advertisement -
Jean Claude Ntirenganya

Ku ikubitiro bwakorewe mu Ntara Y’Uburasirazuba mu Karere ka Bugesera, Akarere ka Kayonza, Akarere ka Rwamagana n’Akarere ka Ngoma.

Muri iyo Ntara hahuguwe abayobozi mu nzego zitandukanye bagera ku 2200.

Ntirenganya avuga ko mu guhitamo uturere two guhuguramo abayobozi, bashingira ku mibare yerekana uko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irindi iba ihagaze.

Avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo uturere basanganye iyi mibare myinshi ari dutanu twavuzwe haruguru.

Intego ya RIB ngo ni ukuganira n’abo bayobozi bakungurana ubumenyi, bagahugurana, hagamijwe kunoza imikoranire mu nyungu z’umuturage.

Yunzemo ko muri uko guhugurana, RIB iganira n’abayobozi ikabibutsa iby’ibanze bigomba kuba bigize raporo igezwa ku bugenzacyaha ku byaha biba byakorewe mu ngo.

Ntirenganya ati: “ Mwese murabizi ko mu Bugenzacyaha hari ubwo tubasaba ko mudukorera raporo kandi nkamwe nk’abayobozi mu nzego z’ibanze muba mwahageze bwa mbere muba mufite amakuru nyayo ataratangira kwangirika, bityo raporo muduhaye zikarushaho kugira akamaro.”

Yasabye abayobozi kwirinda kujya bakingira ikibaba abakoze ibyaha kuko nabyo bihanirwa kandi uko gukingirana ikibaba bituma na raporo kuri icyo cyaha zikorwa nabi, bikayobya ubugenzacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza witwa Muhoza avuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha gukurikirana imibereho n’imibanire y’abagize umuryango kugira habeho  gukumira ihohoterwa iryo ari ryo rwose.

Ku byerekeye imikorerwe ya raporo z’icyaha cyakozwe, Muhoza Alphonse avuga ko hari igihe bazikoraga nabi kubera kutamenya uko raporo ihabwa ubugenzacyaha ikorwa.

Ati: “ Hari igihe twakoraga raporo idakubiyemo ibikwiriye kuba bigaragaza koko ibigize icyaha. Habaga haburamo n’ibindi byose byafasha mu iperereza no gukurikirana uwakoze icyaha.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Muyira avuga ko we na bagenzi be bavuye muri ayo mahugurwa yateguwe n’Ubugenzacyaha bamenye uko ‘raporo nziza’ iba ikoze.

Ibigomba kutabura muri raporo ku cyaha

Jean Claude Ntirenganya yabwiye Taarifa  ko muri raporo ku cyaha cyakozwe haba hagomba kugaragaramo ‘aho cyakorewe’, icyakozwe cyangwa ibyakozwe( iyo hari byinshi byakorewe umuntu), ukekwaho uruhare mu kugikora, igihe cyakorewe n’impamvu ikekwa yaba yabiteye.

Ibi bifasha abagenzacyaha kubona amakuru atavangiwe, bazaheraho mu ibazwa ry’ibanze kuko abagenzacyaha bagera ahantu nyuma y’igihe,  bimwe mu bimenyetso cyangwa ubuhamya byaravangiwe.

Amahugurwa RIB iri guha abayobozi ni ayo kuyifasha kugera ku makuru y’umwimerere ku byaha bibera aho bayobora.

Raporo ku byaha cyangwa ibindi byakorewe ahantu runaka bayita Situation Report ( Sitrep).

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version