Abibaga Moto Bakazihindurira Plaques Bafashwe

Abo bantu barakekwaho kwiba moto bakazihindurira plaques

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu umunani ikekaho kwiba moto bakazihindurira ibyangombwa hanyuma zigakoreshwa mu yindi mirimo harimo no kuzikoresha ibyaha nk’uko umuvugizi w’uru rwego ACP Boniface Rutikanga abitangaza.

Uru rwego ruvuga ko rwari rumaze iminsi mu mukwabo bucece wo gushakisha ibinyabiziga abantu biba babakabikoresha indi mirimo itari iyo ba nyirabyo babiguriye.

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko abakora ubwo bujura biba moto bakazihindurira ibyangombwa bakazambika ibitari ibyazo.

Avuga ko hari moto 136 zahinduriwe ibyangombwa bikozwe n’abazibye cyangwa abandi bafatanya muri ubwo bujura.

- Kwmamaza -

Rutikinga avuga ko abo bantu biba ibyo binyabiziga bakajya kubicurishiriza plaques/plate number mu magaraje.

Ati: “Mu iperereza twakoze twasanze moto 136 zose zagiye zihindurirwa ‘plaques’ ndetse 16 muri zo zifite ibyangomwa by’izindi.”

Iyo batazibye muri ayo magaraje, bazigura n’abari  basanganywe ibinyabiziga byashaje ariko ntibasubize plaque zabyo ahubwo bakazibika.

Atangaza ko abafite moto zakorewe ibyo ari bo bakunze gufatirwa mu byaha bitandukanye bikorwa hifashishijwe moto hirya no hino muri Kigali.

Yatangaje ko hari moto nyinshi Polisi yafashe, igiye guteza cyamunara kuko zidafite gikurikirana.

Umwe mu bibwe moto ikaba yabonetse witwa Nakate Josephine yavuze ko hashize imyaka itanu yibwe moto, icyo gihe ikaba yaribiwe mu Murenge wa Mageragere muri Nyarugenge.

Yibwe mu mwaka wa 2019.

Mu gusobanura uko byagenze yagize ati: “Nahaye umuntu ngo ajye atwara moto yanjye hanyuma abajura baramutega baramuniga barayijyana. Nyuma mu mpera za 2024 nibwo kuri Polisi bampamagaye bambwira ko yabonetse gusa bari barayihinduriye ibirango”.

Mugenzi we witwa Muhashyi Jean d’Amour na we  yarabuze moto ye muri Gashyantare, 2024.

Moto ye yari yarayihaye umuhungu we ngo abe ari we uyitwara ariko iza kwibwa.

Avuga ko abantu babiri ari bo bateze umuhungu we baramuniga ntiyamenya aho yarengeye.

Ati “…Bageze mu Gakenke wa wundi bari kumwe na we yahise aza baramuniga batwara n’ibyangombwa byayo byose. Nyuma nayibonye barayinduriye ‘plaque”.

Buri gihe Polisi isaba abantu kwirinda ibyaha kuko bikururira ibyago no gukurikiranwa n’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version