Abibye Equity Bank Bakoresheje ATM, Uko Operation Yo Kubafata Yagenze

Umwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo uvuga ko abantu 22 bahamijwe ibyaha birimo kwiba Banki y’Abanya Kenya ikorera mu Rwanda yitwa Equity bagomba gufungwa imyaka umunani buri wese kandi bagafatanya kuyishyura miliyoni ebyiri n’ ibihumbi magana cyenda na mirongo icyenda n’ane na magana arindwi na mirongo inani n’ atatu ( 2.994.783 Frw).

Ni umwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo (Tribunal de Grande Instance, TGI) No RP/ECON 00002/2020/TGI/GSBO rwaciwe kuwa 30/06/2021.

Ibyaha bariya bantu baregwaga mu rwego rw’amategeko byitwa gutya:

-Kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa,

- Advertisement -

-Kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe,

-Kwiba no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Nyuma guhanishwa gufungwa imyaka umunani no kwishyura Equity Bank amafaranga twavuze haruguru, bategetswe bose kwishyura Equity Bank amafaranga  ibihumbi ijana (100.000 Frw) yatanze ishaka impuguke(System Expert consultation system review) amafaranga y’ ingendo z’abo no kubatunga bakoresheje mu mwaka wa 2019 bihwanye na miliyoni imwe n’ ibihumbi magana inani na makumyabiri na birindwi n’ ijana (1.827.100 Frw).

Bagomba kandi kwishyura iriya Banki  amafaranga y’ itike yakoreshejwe na ziriya mpuguke mu mwaka wa 2020 angana n’amadolari magana atandatu (600 USD), indishyi z’ igihombo bateje Equity Bank zihwanye n’ amafaranga miliyoni mirongo itanu(50.000.000 Frw) n’amafaranga y’ igihembo cya Avoka angana na miliyoni imwe(1.000.000 Frw).

Hannington Namara umuyobozi wa Equity Bank mu Rwanda mu kiganiro yigeze guha ishami ry’Icyongereza rya Taarifa.rw

Uwububa Abonwa N’Uhagaze… Operation Yo Kubafata

Mu mpera z’umwaka wa 2019, mu Ukwakira nibwo ubuyobozi bwa Equity Bank bwakiriye amakuru ko hari itsinda ry’abanya Kenya binjiye mu Rwanda barimo uwitwa DEDAN MUCHOKI MURIUKI , bagamije kwiba muri Equity Bank y’ u Rwanda, nyuma yo kwiba Bank zitandukanye zo muri Uganda na Kenya.

Nyuma yo kubona ayo makuru, yahise ibimenyesha Ubugenzacyaha bw’ u Rwanda kugira ngo abo bajura bashakishwe bafatwe.

Abari bafite umugambi wo kwiba mu Rwanda baturutse hanze yarwo babanje gushakisha abantu batuye mu Rwanda bazafatanya, bityo bakaba bari bakeneye numero zabo za telephone, numero z’ amakonti yabo muri banki, n’ amakarita ya za ATM, ku buryo n’ abadafite ayo makarita ya ATM bakanguriwe kuyaka.

Bavugaga ko bumwe mu buryo bwo kwiba Banki kwari ukubanza kuvana amafaranga kuri konti imwe ugashyirwa ku yindi nyuma akabikuzwa hakoreshejwe ATM cards.

Muri uko gushakisha numero za telephone z’ abazabafasha, habonetse Umunyarwanda uri mu Rwanda witwa Kiiza wemeye kubaha numero ya telephone ariko amaze kubimenyesha ubugenzacyaha ndetse n’ ubuyobozi bwa EQUITY BANK.

Dedan MUCHOKI MURIUKI  niwe washyikirizwaga inomero.

Ku itariki ya 23/10/2019, Dedan Muchoki yageze mu Rwanda, ahita ahamagara uwagombaga kumwakira ari we Kiiza, Dedan amubwira ko  yahawe numero ze kugira ngo amufashe, amusaba ko baza guhura nagera mu Mujyi wa Kigali.

Ku mugoroba  bahuriye mu kabari kamwe kari i Remera mu Mujyi wa Kigali; icyo gihe Kiiza yasanze Dedan ari kumwe  n’ Abanyarwanda babiri ari bo Seth Kabera na Robert Kagabo.

Bahise bimuka bajya mu kandi kabari kitwa Master Grille bagiye gushaka ibyo kurya.

Bigeze ahagana saa mbili n’igice za nimugoroba, hari abandi bantu  babasanze aho muri Master Grille, ari bo Erickson KINYUA MACHARIA alias Stevo w’ Umunyakenya, na Damaris Njeri KAMAU

DEDAN yasobanuriye Abanyarwanda bari kumwe icyo gihe ko hazajya hoherezwa amafaranga kuri konti y’ umuntu akayabikuza akoresheje ATM card, nyuma bakayagabana.  Kuburyo bazasigarana 40% naho 60% akajya kwa Boss wabo muri Kenya.

Muri ayo 40% bari gusigarana, 20% yari guhabwa uwatanze konte, andi 20 % agahabwa abo banya Kenya.

Bukeye bwaho ku wa 24/10/2019, Robert na Seth baza bahuye na Dedan; ubwo  uwitwa Erickson nawe aba araje, ajya mu modoka imwe, naho  Seth na Robert bagenda mu yabo.

Basabye KIIZA kubajyana ahantu bashobora kuganirira, abajyana muri OLYMPIC HOTEL (iba mu Murenge wa Kimironko ugana muri Zindiro).

Aho bajyaga hose hari ijisho ryabacungaga

Barahageze haza Damaris na Sonia babasangayo, bahita bahindura ibyicaro;  basaba KIIZA ko yabajyana mu mujyi, bageze muri Centre ya Kimironko Damaris na mugenzi we barasigaye, Kiiza agumana mu modoka na Dedan na Erickson; bamubwira ko Damaris agiye kujyana na ba Robert mu modoka yabo.

Dedan, Kiiza na Erickson bagiye Nyabugogo, bahasanga irindi tsinda (team) ririmo abantu batanu aribo : Eric DICKSON NJANGI MUTEGI, Godfrey Gathinji GACHIRI, Samuel WACHIRA NYUGUTO, Reuben KIRONGOTHI MWANGI na Steve MAINA Wambuga.

Nyuma bagiye gukora igerageza (testing) ryo kureba ko amafaranga bayakura kuri konti z’abantu bari bateganyije kwiba (victims) agashyirwa kuri konte zo kwibiraho bari bahawe n’abantu batandukanye, ndetse bakaba bashobora no kubikuza ayo mafaranga.

KIIZA, Dedan na Erickson bavuye Nyabugogo mu gihe cya saa cyenda z’amanywa, basubira mu kabari kitwa Master Grille kari i Remera ku Gisimenti, bahura n’itsinda ririmo Robert KAGABO, Seth KABERA na Damaris NJERI, baraganira bisanzwe babwirwa ko bari muri testing ko igikorwa kizakorwa bucyeye bwaho.

Ubwo hari kuba ari ku wa Gatanu tariki ya 25/10/2019.

Ku wa 25/10/2019, KIIZA, Dedan Muchoki na Erickson Macharia bazindukiye Nyabugogo guhura na rya tsinda ryari Nyabugogo ngo banoze uburyo bari bukoreshwe mu kubikuza amafaranga, bamaze kuvugana, basubiye i Remera Gisimenti bahura na Robert, Seth, Damaris Njeri na Eric NGABITSINZE wari waje muri ibyo bikorwa kuri uwo munsi.

Uwitwa Eric NGABITSINZE wari uje uwo munsi ni we babanje koherezaho amafaranga, ajyana na Erickson kuyabikuza bakoresheje ATM ya Eric NGABITSINZE, bageze ku cyuma biranga bagaruka bavuga ko bidakunze baje gusobanuza.

Barongeye basubira yo ariko Erickson abagira inama yo kwegera ahari icyuma kugira ngo birinde gukora ingendo za hato na hato.

Barahagurutse bose begera icyuma, Eric NGABITSINZE na Erickson basubira ku cyuma abandi baguma mu modoka, cyane ko n’imvura yagwaga, mu kugaruka bavuye ku cyuma ni bwo basanze bagenzi babo bamaze gufatwa n’abagenzacyaha, ariko Eric NGABITSINZE aracika.

Bakimara gufatwa, bavuze ko hari n’irindi tsinda riri Nyabugogo bakorana, na bo barashakishwa barafatwa.

Mu rukiko ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igifungo cy’imyaka 10.

 

Share This Article
1 Comment
  • Ndibaza,umwana arwaye covid19,abaganga byifatamo bate?
    Bavura,banarwaza?
    Ikindi,guhendurwa kwabayozi bakibagabaga kobyabaye mbere,minisante irerekwa,
    Bihuriyehe nibi?

Leave a Reply to Bwasine Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version