Abitwaje Imihoro N’Impiri Bateye Umudugudu Wo Mu Ruhango

Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinihira haravugwa inkuru y’abagizi  ba nabi badukiriye abatuye Umudugudu wa Buhamba, Akagari ka Nyakogo barabatema, abandi babakubita ubuhiri n’ibyuma bya fer a béton.

Kugeza ubu harabarurwa abantu batandatu bajyanywe mu bitaro kuvurwa ibikomere ariko muri rusange abantu 10 nibo bahuye na kariya kaga.

Abenshi bahise bajyanwa mu Bitaro batangira kwitabwaho.

Mu bantu 10 bahuye na kariya kaga, abagera ku icyenda(9) bamwe ariko batandatu muri bo baje gutaha kugira ngo bitabweho bari mu ngo zabo.

- Advertisement -

Ngo barimo abantu batatu bababaye cyane ntibashobora kuvuga.

Ikindi ni uko hari abandi bantu batatu bo mu Kagari ka Rwinyana, mu Murenge wa Bweramana abo bagizi ba nabi baraye batemye bikabije bazanywe mu Bitaro bya Gitwe mu  gitondo cyo kuwa mbere taliki ya 26 Ukuboza 2022.

Abaturage bavuga ko biteye impungenge kuba hari abantu bakigabiza abandi bakabatema abandi bakabakubita ubuhiri n’imitarimba.

Ikindi kandi ngo ni uko nta muntu urafatwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police ( CIP) Emmanuel Habiyaremye yabwiye Taarifa ko iperereza kuri iki kintu ryatangiye.

Ati: “ Ayo makuru twarayamenye ariko ubu icyo nakubwira ni uko iperereza ryatangiye hagize ibindi bimenyekana twababwira.”

Ku ruhande rw’ababonye biriya bintu, bo bavuga ko bishobora kongera kubaho kubera ko ababikoze batarafatwa bityo bashobora no kujya mu bindi bice bakahakora ishyano.

Abatemewe ababo bavuga ko hari n’uwo babanje gucuza bamusiga yambaye ubusa buri buri.

Bigeze no gutema umupolisikazi…

Muri Mata, 2022 mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango havuzwe inkuru y’umupolisikazi witwa Claudine Mukeshimana watemwe n’abagizi ba nabi baramukomeretsa cyane.

Byo byabereye mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana.

Yari ari kumwe n’undi mugabo bahurira n’abo bagize ba nabi mu nzira, barabasunika bitura hasi, bahita batangira kubatema bahereye kuri Mukeshimana.

Bamukomerekeje bikomeye ku mutwe no k’ukuboko, ndetse bamwambura telefoni n’igikapu yari afite.

Umugabo bari bari kumwe we yitwa Renzaho. Yajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Byimana ngo avurwe.

Abo bombi batemewe hafi y’urugo rw’uwitwa  Bienvenue Marie Claudine.

Umupolisikazi watemwe yari avuye mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version