Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abo Mu Rwanda Batumiza Ibintu I Dubai ‘Bararye Bari Menge’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubucuruzi Mpuzamahanga

Abo Mu Rwanda Batumiza Ibintu I Dubai ‘Bararye Bari Menge’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 August 2021 2:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni umuburo utangwa na Kassim Kaganda uyobora Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Leta yiyunze y’Abarabu nyuma yo kubona ko hari bagenzi babo batumiza ibintu i Dubai bakazategereza ko bigera i Kigali bagaheba!

Kaganda yabwiye Taarifa ko mu myaka hafi 23 amaze muri kiriya gihugu atigeze abona hari Abanyarwanda batekera bagenzi babo imitwe bakabariganya amafaranga yabo. Ngo bitangiye muri iki gihe.

Mu kiganiro cyihariye yaduhaye Kassim Kaganda, avuga ko mu mezi macye ashize hari ibirego byamugezeho biturutse muri Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu bivuga ko hari Abanyarwanda baba i Dubai bohererezwa na bagenzi babo amafaranga ngo baboherereze ibicuruzwa runaka abandi bakayarya.

Avuga ko hari n’Abanyarwanda bajyayo, bakahasanga inshuti zabo bakazizera bakazisigira amafaranga ngo zizaboherereze ibintu nibagera i Kigali ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.

Kassim Kaganda mu Biro bye i Dubai

Ikindi ngo ni uko hari n’ubwo Umunyarwanda asigira mugenzi we uba i Dubai nka $ 10,000 ngo azamurangurire anamwoherereze imari, undi akohereza imari ya $ 3,000, yamubaza aho andi ari, undi akamusubiza ko yabaye ayakoresheje, ko azayamwishyura.

Iki cyizere ngo kimaze igihe kiraza amasinde!

Kaganda avuga ko ikibabaje ari uko abenshi mu bamburwa ariya mafaranga ari ababa baragiriye bagenzi babo icyizere ntibirirwe bandikirana.

Ikibazo cyageze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu

Bwana Kassim Karanga avuga ko ikibazo cy’Abanyarwanda batekera abandi umutwe kizwi haba muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse ngo cyagejejwe no mu Biro by’Umukuru w’u Rwanda.

Ati: “Maze kubona intera ibi bintu bifite, nahisemo ko twatangira gukumira hakiri kare kugira ngo Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki gihugu utazagibwaho umugayo, tukitwa ba bihemu aho duciye hose.”

Avuga ko byaba ari igisebo kibi ku Rwanda kumva ko abaturage barwo ari abahemu nk’uko bivugwa kuri bamwe  mu Banyafurika baba muri kiriya gihugu.

Hari inama iherutse guterana yiga kuri iki kibazo igifatiramo imyanzuro irimo no kuzashyira ku rubanda urutonde rw’abo yise ‘ruharwa mu kuba bihemu.’

Karanga yatubwiye ko hari gahunda yo kuzagera urutonde ku rwego rw’ubugenzacyaha bwa kiriya gihugu kugira ngo rukurikirane abo Banyarwanda bahemukira bagenzi babo.

TAGGED:AbacuruziAbanyarwandaAbarabufeaturedRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyashingiweho U Rwanda Rwongera Amasezerano Na Arsenal F.C
Next Article Ikibuga Cy’indege I Bugesera, PSG, Arsenal… Icyezere Cy’Ubukerarugendo Bw’U Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?