Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yaraye abwiye umunyamakuru wa CNN witwa Richard Austin Quest umaze igihe asura u Rwanda ko atari mu bantu bakurikiza ikivuzwe cyose n’Abazungu. Kuri we ntabwo abantu bagomba gufata ibivuzwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi nk’Ivanjili.
Perezida Kagame yavuze ko abo muri kariya gace k’isi bafite uko babayeho, ibyo bemera, ibyiza bakora kandi umuntu yakwigana bikagira icyo bimumarira ariko ngo nabo ntibabuze intege nke muribo nk’uko ziba n’ahandi ku isi.
Ku ngingo ya Demukarasi, Perezida Kagame yabwiye Quest ko Demukarasi itagomba gusobanurwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ati: “ Ntabwo Demukarasi igomba guhabwa ubusobanuro n’ab’i Burayi cyangwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Niba aribo basobanura Demukarasi uko iteye, kuki hari bamwe bahindukira bakarwanya abatowe n’abaturage nk’uko duherutse kubibona.”
Quest ni muntu ki?
Bwana Richard Austin Quest usanzwe ari umwe mu banditsi bakuru ba CNN ishami ry’ubucuruzi .
Tariki 06, Gashyantare, 2021 yanditse ko ari mu nzira aza mu Rwanda.
Ari mu banyamakuru bakomeye muri USA bakorera kandi bakoreye ibigo by’itangazamakuru bikomeye.
Richard Austin Quest yavutse tariki 09, Werurwe, 1962 akaba akomoka mu Bwongereza. Yakoreye ibinyamakuru bikomeye kandi abikora akiri kwimenyereza umurimo w’itangazamakuru.
Yimenyereje umurimo w’itangazamakuru kuri BBC, icyo gihe hakaba hari muri 1985. Nyuma yaje kujya mu ishami rya BBC rikorera New York rikora ku bukungu .
Quest yatangiye gukorera CNN muri 2001 atangiza ikiganiro yise Business International, nyuma yaje kwaguka mu kazi ke akajya avuga no kuri Politiki cyane cyane iyerekeye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri USA.
Kubera ko ari Umuyahudi yigeze kwanga akazi yari ahawe n’ubuyobozi bwa Al Jazeera bwamusabaga kuza kuyobora Ishami ryayo ry’Icyongereza.
Icyo gihe hari muri 2006.
Richard Austin Quest asanzwe kandi ari umukozi wa CNN ushinzwe gukora inkuru ku ngendo z’indege ndetse muri 2014 yakoze inkuru ndende ku izimira ry’indege y’ikigo Malaysia Airlines Flights 370( MH370).
Afite ikiganiro gihoraho kuri CNN yise QuestCNN.