Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Y’Epfo Irashaka Kumvana Imitsi N’Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Afurika Y’Epfo Irashaka Kumvana Imitsi N’Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2023 8:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage b’Afurika y’Epfo bari kwibaza icyo Guverinoma y’igihugu cyabo izungukira mu kumvana imitsi na Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma y’uko Ambasaderi w’iki gihugu i Pretoria witwa Reubern Brigety atangaje ko Afurika y’Epfo yagurishije intwaro u Burusiya.

Bavuga ko bibaye ari byo, igihugu cyabo cyaba kiri kwiyahura mu rwego rw’ubukungu kuko Amerika ishobora gutuma gitindihara kandi u Burusiya n’u Bushinwa bikaba bitapfa kugikura mu manga y’ubukene cyaba cyagezemo.

Ubwo Ambasaderi Brigety yabwiraga itangazamakuru iby’uko Amerika ifite ibimenyetso simusiga by’uko hari intwaro Afurika y’Epfo yagurishije u Burusiya, byazamuye uburakari mu Biro bya Perezida Ramaphosa.

Ambasaderi Brigety

Icyakora ntiyigeze avuga ko ibyo Washington ivuga ari ukubeshya, ahubwo yavuze ko hazabaho iperereza ryigenga rizakorwa n’umucamanza wagiye mu kirihuko cy’izabukuru, akazaha Guverinoma raporo mu gihe kitaratangazwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amerika ivuga ko Afurika y’Epfo yacishije intwaro ku kigo cya gisirikare kiri i Cape Town zikomeza zigana mu Burusiya.

Abakurikirana politiki y’Afurika y’Epfo bibaza ukuntu igihugu cyabo cyagurisha intwaro ku Burusiya hanyuma Perezida Cyril Ramaphosa akavuga ko ayo makuru atigeze agera mu Biro bye.

Umusesenguzi mu bw’ubukungu witwa Daniel Silke yabwiye AFP ko ibyo bitumvikana.

Silke avuga ko bigaragaza imikorere ikocamye muri Guverinoma y’igihugu cy’Afurika y’Epfo.

Ubutasi bw’Amerika buvuga ko mu Ukuboza, 2022 hari indege itwara imizigo yaguye i Cape Town ihapakirira intwaro izikomezanya mu Burusiya.

- Advertisement -

Iyo ndege bayise ‘The Lady R’.

Minisitiri mu Biro by’Umukuru wa Afurika y’Epfo witwa Khumbudzo Ntshavheni yareruye avuga ko igihugu cye kidashobora gukomeza guterwa ubwoba n’Amerika.

Ati: “ Igitutu cy’Amerika ntigishobora gutuma dukora ibintu uko ibishaka. Igihe twihaye nicyo kizagena uko ibintu tuzabikora”.

Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira, Afurika y’Epfo yatangaje ko nta ruhande ibogamiyeho.

Ibiri kuvugwa muri iki gihe biramutse bigaragaraye ko ari ukuri, imvugo ya Pretoria yafatwa nk’aho bwari uburyarya kandi yarakaza cyane Abanyamerika n’Abanyaburayi kandi ari bo bafatanyabikorwa b’Afurika y’Epfo b’imena.

Uruhare u Burusiya bufite mu bukungu bw’Afurika y’Epfo ni ruto ugereranyije n’uko bimeze mu bihugu byavuzwe haruguru.

Ku rundi ruhande, Moscow na Pretoria bisangwanywe umubano muremure mu bya Politiki wavutse mu gihe cya Apartheid ubwo u Burusiya bwafashaga ANC guhangana n’iyi Politiki ya gashakabuhake yari yarazonze Afurika y’Epfo y’Abirabura.

Ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwitezweho kuzazahazwa n’iri hangana ryayo n’Amerika kuko n’ikimenyimenyi guhera ku wa Kane talili 05, Gicurasi, 2023, ifaranga ry’iki gihugu ‘Rand’ ryahise ritakaza agaciro mu buryo bugaragara.

Hari n’abavuga ko Amerika ishobora kuba iri gutegura ibihano bikomeye izahanisha Afurika y’Epfo harimo no kuyikura mu bihugu by’Afurika icuruzanya nayo bihuriye mu kitwa African Growth and Opportunity Act (AGOA).

Byazayihombya arenga Miliyari $21 yungukiraga mu ishyirwa mu bikorwa by’ariya masezerano.

Perezida Cyril Ramaphosa
TAGGED:AfurikaAmerikafeaturedGuverinomaIntambaraRamaphosa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyabugogo: Abaturage 12 Bakoze Impanuka Ubwo Basuhuzaga Perezida Kagame
Next Article Rusizi: Imibiri 1199 Niyo Yabonetse Mu Isambu Ya Paruwasi ya Mibirizi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?