Mumbwire Icyagerwaho Nta Mahoro Arambye?- Jeannette Kagame Abaza Bagenzi Be

Madamu Jeannette Kagame yabajije abandi bafasha b’Abakuru b’ibihugu n’abandi bagore bari mu buyobozi bukuru mu nzego zitandukanye niba aho babereye hari uwabonye umuryango w’abantu ugira icyo ugeraho nta mahoro arambye abawugize bafite.

Hari mu ijambo yavugiye i Doha muri Qatar mu nama yigaga uko iterambere rirambye ry’abatuye isi ryagerwaho binyuze mu bufatanye bugamije ko ingingo ya 3 igize Intego z’iterambere rirambye( SDGs) igice cya mbere n’igice cyayo cya kabiri yagerwaho iramutse irebwe ukwayo kandi hari izindi zigomba kuyungira.

Iyi nama yateguwe n’ikigo kitwa Qatar Foundation kita ku burezi, ubushakatsi n’iterambere ry’umuryango muri rusange.

Jeannette Kagame mu ijambo rye yabajije abari bamuteze amati ati: “ Ndagira ngo ba nyakubahwa mbabaze. Hagire umbwira niba hari icyagerwaho nta mahoro arambye ahari? Ni gute isi yagira amahoro arambye  kandi ikirere kitameze neza, ubukene ari bwose? Nta mahoro arambye, ikirere kimeze nabi, ni gute umubyeyi, umwana we, mbese umuryango muri rusange wabaho utekanye?”

- Advertisement -

Yavuze ko intego z’iterambere rirambye zashyizweho mu mwaka wa 2015 hagamijwe ko ubukene bushira mu bantu, isi ikarindwa ibyago abantu bakomeza kuyikururira nabo batiretse.

Umugambi munini ni uw’uko ubukene bwacika bitarenze umwaka wa 2030.

Yababwiye ko aho u Rwanda rugeze muri iki gihe ari heza kandi byavuye mu mbaraga z’Abanyarwanda bishyize hamwe bakora bagamije kubaka ejo habo heza.

Avuga ko u Rwanda rw’ubu ari igihugu gitoshye, gifite abaturage bunze ubumwe kandi biyemeje gukora ngo biteze imbere bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho.

Yabatangarije ko ugeze i Kigali abona ko ari umujyi usukuye, ufite imihanda itarangwamo umwanda kandi ikikijwe n’ibimera biyiha ubwiza bigaha abayicamo umwuka wo guhumeka n’ahantu heza ho kugama akazuba bagafata amafu.

Jeannette Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko mu Rwanda urugomo n’umuco wo kudahana ari inkuru ishaje, ngo amategeko arakurikizwa kandi ibitsina byombi bihabwa amahirwe angana ku buzima bw’igihugu.

Yavuze ko Abanyarwanda bakangutse bamenya ko ak’imuhana kaza imvura ihise bityo barakora kugira ngo hatazagira uwo bakomeza gutegera amaboko.

Ati: “  Twaje kubona ko ari ngombwa gukanguka, tugafatanya gutekerereza ejo hacu hazaza kandi tukabikora ubu kuko twasanze ejo hazaza hatangira none.”

 Ku byerekeye u Rwanda kandi,  Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma y’intambara yo kurubohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikihutirwaga kurusha ibindi cyari ukubaka inzego zituma Abanyarwanda batekana.

Avuga ko ubusanzwe ingingo zose zigize Intego z’Iterambere rirambye zuzuzanya hagamijwe ko hatagira kimwe cyangwa byinshi byibagirana.

Ikindi yavuze ni uko u Rwanda rubyaza umusaruro amahirwe yose abonetse, rukabikora rugamije ko abaturage barwo babaho neza, biyubashye kandi bubashywe mu mahanga.

Ndetse ngo bigaragarira no mu mibereho yabo cyane cyane abana kuko n’imfu zabo zagabanutse cyane cyane abakivuka cyangwa abatarageza imyaka itatu y’amavuko.

Kugeza ubu Umunyarwanda afite icyizere cyo kuramba imyaka 69 nk’uko biherutse gutangazwa muri Raporo ya OMS/WHO.

Muri rusange ngo Umunyarwanda yinjiza  $797 ku mwaka.

Ikindi kigeze gutangazwa mbere y’iyi raporo ni uko Abanyarwanda 800 batunze byibura Miliyoni $1.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version