Afurika Y’Epfo Yasabiwe Ibihano Kubera Gucumbikira ‘Abajenosideri’

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, Serge Brammertz, yavuze ko bafite akazi gakomeye ko gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hari ibihugu byabimye ubufatanye.

Ni ikibazo yagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano, kuri uyu wa 8 Kamena, ubwo yagaragazaga imirimo barimo gukora muri ruriya rwego.

Brammertz yavuze ko bongereye imbaraga mu gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside, kandi zatanze umusaruro kuko zagejeje ku ifatwa rya Kabuga Felicien no kwemeza ko Bizimana Augustin wari minisitiri w’ingabo mu gihe cya jenoside, yaguye muri Congo.

Yavuze ko magingo aya bakomeje gukurikirana abahunze ubutabera, kandi ko hari icyizere ko umusaruro uzaboneka.

Yakomeje ati “Ariko inzitizi y’ibanze dufite ni ukutabona ubufatanye bw’ibihugu binyamuryango. Muri make, ibihugu bimwe ntabwo birimo kubahiriza inshingano mpuzamahanga bifite, bigatuma ibiro byanjye bitabasha gufasha abashakishwa.”

Yahise atanga urugero rw’uburyo mu mezi atandatu ashize, yamenyesheje akanama gashinzwe umutekano ko Fulgence Kayishema ushakishwa n’ubutabera akomeje kwihishahisha muri Afurika y’Epfo. Icyo gihugu ngo cyakomeje kwinangira ku bijyanye n’ubufatanye cyasabwe.

Brammertz yakomeje ati “Ikibabaje ni uko nta cyahindutse, nta ntambwe igaragara yatewe. Uko bimeze ubu ni uko ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo burimo gutanga ubutumwa ko igihugu cyabwo ari ubwihisho butekanye by’abajenosideri bahunze ubutabera.”

“Uruhare rw’Akanama gashinzwe umutekano rurakenewe byihutirwa. Gukomeza kunanirwa kubahiriza ibyemezo by’aka kanama bigomba kugira ingaruka.”

Brammertz yavuze ko nubwo amaperereza menshi abangamirwa n’ubushake buke bw’igihugu, hari ayakomeje kugenda atanga umusaruro.

Magingo aya iperereza rishyizweho mbaraga nyinshi ni iryo gufata Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana.

Uretse abakekwaho uruhare muri Jenoside, Afurika y’Epfo inacumbikiye abantu benshi bashakishwa n’u Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba bakekwaho.

Abandi bihisheyo barimo nka Kayumba Nyamwasa, ushakishwa ku byaha bitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version