Polisi Yataye Muri Yombi Abasore Batatu Bafite Ibilo 12 By’Urumogi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batatu bafite ibilo 12.5 by’urumogi bagiye kurucuruza mu baturage, bahita bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha ngo bakorweho iperereza.

 

Kuri uyu wa 8 Kamena nibwo ku bufatanye n’izindi nzego, mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana, Polisi yafashe umusore w’imyaka 23 wafatanwe ibiro 7.5. Mu karere ka Gicumbi ho hafatiwe umusore w’imyaka 25 na mugenzi we wa 28, bafatanwa ibilo 5 babihetse kuri moto.

 

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa k’uriya wo muri Rubavu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

 

Ati “Polisi yari ifite amakuru ko asanzwe akekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge  ariko ntawe urabimufatana. Kuri iyi nshuro rero abaturage baramubonye mu gihe cy’umugoroba ahetse igikapu, ahagurutse mu Mudugudu wa Hanika asanzwe atuyemo, bagira amakenga bahita bihutira ku bimenyesha Polisi ya Busasamana.»

 

«Nayo ihita imutangirira mu nzira atararenga muri uwo mudugudu, bamuhagaritse bareba muri cya gikapu basanga afitemo ibiro birindwi n’igice by’urumogi.”

 

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bamubajije aho yari ajyanye urwo rumogi ababwira ko ari mu Karere ka Nyabihu mu isanteri ya Gora, ntiyatangaza uwo yari arushyiriye.

 

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba ho abahafatiwe byatewe n’abaturage bahamagaye inzego z’umutekano, baziha amakuru ko hari moto iturutse mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kivuye, iriho abantu babiri bikekwa ko bahetse urumogi.

 

Polisi ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano bahise batangira ya moto, ibageraho abayiriho bafite ibiro bitanu by’urumogi, babijyanye mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gashenyi.

 

CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kuba abafatanya bikorwa beza, bagatanga amakuru y’abakora ibyaha. Asaba n’abandi kugira uruhare mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe.

 

Yongeye kwibutsa abantu bacyijandika mu biyobyabwenge gucika kuri iyi ngeso, kuko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara.

 

Itegeko rihana ibyaha riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, birimo n’urumogi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version