Afurika y’Epfo yongeye kohereza uyihagararira mu Rwanda

 Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa niwe watanzwe n’ubutegetsi bw’i Johannesburg ngo ahagarira inyungu z’Afurika y’Epfo mu Rwanda. Kuri uyu wa Kane taliki 3, Ukuboza, 2020 nibwo yahereje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Dr Biruta Vincent impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Guhera muri 2018 Afurika y’Epfo nta muntu wari uyihagarariye mu Rwanda.

Mabuto Mpahlwa asimbuye Goerge Twala wavuye mu Rwanda mu Ukuboza, 2018.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ivuga ko kuba Afurika y’Epfo yohereje uhagararira inyungu zayo i Kigali ari intambwe nziza yerekana ‘ubushake bw’ibihugu byombi mu gusubiza ibintu mu buryo.’

- Advertisement -

Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yahaye abanyamakuru yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wari mu nzira yo gusubira ku murongo.

Umubano w’ibihugu byombi wajemo igitotsi muri 2014 biza gutuma buri gihugu gicyura abari bagihagarariye mu kindi ndetse buri gihugu kibuza abaturage bacyo kujya mu kindi nk’uko byari bisanzwe.

Afurika y’epfo iherutse gutora itegeko ribuza impunzi ziyibamo gukora imirimo ya politiki.

Ibi byashimishije u Rwanda kuko byaje bica intege abarwanya Leta y’u Rwanda baba muri kiriya gihugu.

Hari hashize imyaka ibiri nta muntu uhagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda

Ivomo: The New Times

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version