Dick Sano Rutatika ari gukina mu ikipe y’u Rwanda ya Basktaball y’abakiri bato iri mu marushanwa muru Tanzania. Ni ibintu bishimishije kuri uyu musore wari umaze igihe akina mu bakiri munsi y’imyaka 18.
Rutatika ari gukina muri Tanzania mu mikino nyafurika ya basketball ihuza amakipe azatoranwamo azitabira amarushanwa ya FIBA Afro-CAN.
Sano Rutatika yabaye kapiteni w’ikipe ya basket y’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 16 iy’abatarengeje imyaka 18.
Aho hose yarekanye ko afite ubuhanga mu gukina n’ubushobozi bwo kuyobora abandi.
Igihe cye kinini akina Bastaball, yakimaze muri Amerika ari naho yakuriye.
Yakinnye mu makipe menshi yo mu bigo by’amashuri.
Bivugwa ko mu Rwanda ashobora kuzatangira gukinira ikipe ya REG BBC mu gihe gito kiri imbere.
Kuba yagaragaye ari gukina muri Tanzania bimuha amahirwe yo kwereka andi makipe akomeye kandi makuru ko ashoboye, ko ari imari ashobora kubyaza umusaruro.
Muri Tanzania yakiniye ikipe y’u Rwanda ubwo yatsindaga iya Eritrea ku mukino wabimburiye indi.
Yakomereje muri uwo mujyo ku mukino waruhuje na Sudani y’Epfo, ndetse anitwara neza mu wundi waruhuze na Tanzania.
Sano Rutatika afite metero 2.5 kandi afite ibiro bihagije.
Icyamuberaga inzitizi ni imyaka itamwemereraga gukina mu makipe y’abakuze.
Icyakora avuga ko n’ubwo akiri muto, atazacika intege mu gukomeza guhatanira gukina mu makipe y’abantu bakuru.
Yabwiye The Weekend Sports ko icyo aharanira ari gukora cyane kugira ngo azagere ku nzozi ze.
Umva uko asobanura intego ze muri uyu mukino: