Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Agathon Rwasa, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) dosiye isaba kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, Rwasa nibwo yageze ku cyicaro cya CENI giherereye mu gace ka Ngagara, muri komini ya Ntahangwa, mu Mujyi wa Bujumbura, aherekejwe n’abamushyigikiye barimo bamwe mu bahoze ari Abadepite bakoranye na we mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ibi abikoze nyuma y’uko yari yarasezeranyije ko azakomeza gushaka uko yikwiyamamaza, nyuma yo gutsindwa mu rubanza rwarebanaga n’amakimbirane yo kuyobora ishyaka rya CNL, aho yari ahanganye n’abamuvanye ku buyobozi.
Ibi ariko ntibyamubujije kwiyamamaza ku giti cye nk’umukandida wigenga, utari mu izina ry’ishyaka CNL yashinze akanayobora.
Impaka ku kuba umukandida wigenga
Kugeza ubwo yashyikirizaga CENI dosiye ye, Rwasa yari amaze no kwishyura ingwate ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Burundi (BIF) isabwa umuntu wese ushaka kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Icyakora, ubwo yashyikirizaga CENI ibyangombwa, habaye impaka ku nyandiko imusaba kugaragaza ko nta shyaka rya politiki abarizwamo.
Rwasa yavuze ko iyo nyandiko itajyanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi, cyane cyane ingingo ya 99, agace ka gatatu.
Yasobanuye ko umuntu wakuwe mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka rya politiki ashobora kwiyamamaza nk’umukandida wigenga akabikora hashize imyaka ibiri.
Yavuze ko gukurwa ku buyobozi bw’ishyaka no kurisezeramo ari ibintu bibiri bitandukanye, bityo ko bidakwiye guhurizwa hamwe.
Yagaragaje ko nta mpungenge afite ku kuba atakiri mu ishyaka, kuko abatora ari abaturage ku giti cyabo, atari amashyaka ya politiki.
Ku bijyanye n’ingwate ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Burundi, yavuze ko kuyatanga bitagize igihombo kuri we kuko ngo asubizwa umukandida iyo dosiye ye itemewe cyangwa iyo abonye nibura amajwi 5% mu matora.
Agathon Rwasa ni muntu ki?
Agathon Rwasa ni umwe mu banyapolitiki bazwi cyane mu Burundi. Yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga umutwe wa FNL (Forces Nationales de Libération), wari umutwe witwaje intwaro mu gihe cy’intambara y’abenegihugu mu Burundi.
Mu 2006, FNL yagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano na Leta y’u Burundi, nyuma iza kwinjira muri politiki ishingiye ku mashyaka menshi.
Mu 2008, Rwasa yagarutse i Bujumbura nyuma y’imyaka myinshi yari amaze mu bikorwa by’inyeshyamba.
Mu 2015, yayoboye ihuriro ry’amashyaka n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwaga Amizero y’Abarundi, ryitabiriye amatora mu gihe hari impaka zikomeye ku manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.
Mu matora ya Perezida yabaye mu 2020, Rwasa yari umukandida wa CNL, aza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi.
Amakimbirane yo kuyobora CNL
Mu myaka yakurikiyeho, Rwasa yagiye ahura n’amakimbirane yo mu ishyaka rye rya CNL, aho bamwe mu barwanashyaka bashyigikiye ko avanwa ku buyobozi bwaryo.
Ibyo byatumye habaho guhangana hagati ye n’abamurwanyaga, bikurikirwa n’impaka mu nkiko ku birebana n’ubuyobozi bw’iri shyaka.
Kuba kuri iyi nshuro yiyamamaza nk’umukandida wigenga ni imwe mu ngaruka z’ayo makimbirane, kuko atakiri mu buyobozi bwa CNL kandi akavuga ko nta sano agifitanye na ryo.
Komisiyo y’Amatora irarangiza kwakira kandidatire kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2026, isigare igenzura dosiye mu gikorwa kizatangira kuri uyu wa Mbere italiki 23 kugeza ku wa 26 Ugushyingo, 2026.
Ibyavuye muri iryo suzuma bizamenyekana ku italiki 27, uku kwezi.

