Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: AIMS-Rwanda Ikomeje Kubakira Ubushobozi Abiga N’Abigisha Siyansi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

AIMS-Rwanda Ikomeje Kubakira Ubushobozi Abiga N’Abigisha Siyansi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2023 3:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda mu muhati wayo wo kubakira ubushobozi abarimu n’abanyeshuri biga siyansi, Kaminuza Nyafurika y’imibare na siyansi, African Institute of Mathematical Sciences, AIMS, yaraye ihaye abo mu ishuri ry’i Rubavu ibikoresho bakenera mu kwiga siyansi n’ikoranabuhanga.

Ibyo bikoresho babyita science kits, bikaba byarahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi kugira ngo kizabihe ibindi bigo.

I Rubavu byahawe abo mu kigo cyitwa  Groupe Scolaire Amahoro Anglican de Rubavu, bikaba byarakozwe muri gahunda ngarukamwaka bita Teacher Training Program igamije guha abarimu ubumenyi n’ibikoresho bizima bibafasha kuzamura urwego rw’umwuga wabo.

Leta y’u Rwanda isanzwe ikorana n’iki kigo mu kuzamura ubumenyi bwa siyansi n’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bakobwa.

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, Rwanda Basic Education Board (REB), nicyo gikorana na AIMS muri uyu mujyo.

Ikigo MasterCard Foundation nacyo gifatanyije na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere uyu mushinga ugamije ko ibyo Abanyarwanda bazakora byose mu myaka iri imbere bizaba byifashisha ikoranabuhanga.

Ni muri uyu mujyo AIMS Rwanda, REB na MasterCards baraye bashyikirije abanyeshuri ba Groupe Scolaire Amahoro Anglican iri mu Karere ka Rubavu ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo bazabyifashishe mu masomo yabo.

Umuyobozi mukuru AIMS Rwanda, Prof Sam Yala yavuze ko ubusanzwe ubumenyi muri siyansi ari ishingiro ryo kugera kuri byinshi, gutekereza mu buryo bwagutse no kumenya guhanga udushya.

Prof Sam Yala

Yala avuga ko iyo abantu batangiye kwiga ikoranabuhanga cyangwa ubumenyi ubwo ari bwo bwose hakiri kare, bituma bakura bakunda kwiga, bikazababera impamba mu myigire yabo y’ejo hazaza.

Prof Yala ati: “ Duharanira ko abana bacu batangira kumenya gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bakiri bato kuko bituma bazavamo abahanga bakomeye b’ejo hazaza. Ibikoresho tubahaye si ibyo gukinisha ahubwo ni ibyo kuzamura ubumenyi bwabo.”

Abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Anglican Amahoro basanzwe biga ibinyabutabire, ubugenge n’ibinyabuzima kandi kwiga aya masomo bisaba gukora imyitozongiro(practice) myinshi.

Umuyobozi w’Ikigo, REB, gishinzwe guteza imbere uburezi, Dr. Nelson Mbarushimana yashimye abahaye abana biriya bikoresho kuko bizatuma baba indashyikirwa mu kwiga no gutsinda amasomo y’ubumenyi na siyansi.

Ibi kandi biri mu byo umwe muri aba bana ashima, uwo yitwa Emelyne Uwamahoro.

We avuga ko kwigishwa siyansi n’abarimu b’abagore bimutera imbaraga zo kuzaminuza mu masomo yabo.

David Rugangirwa uyobora Mastercard Foundation mu Rwanda avuga ko ikigo akorera kizakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu kuzamura ireme ry’uburezi muri siyansi no mu bumenyi busanzwe hagamijwe impinduka zirambye.

TAGGED:featuredIkoranabuhangaMbarushimanaREBRubavuSiyansiUburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Kumurikira Isi Ibyo Rwagezeho Mu Kurengera Ibidukikije
Next Article Minisanté Yahagaritse Ibarura Ryakorwaga N’Ihuriro Ry’Abavuzi Gakondo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?