Airtel Money Yatangiye Gukorana Na Za SACCO

Ikigo gitanga serivisi z’imari, Airtel Money, cyatangije gahunda yo gukorana na SACCO zifasha abahinzi b’icyayi zo mu Rwanda kugira ngo abahinzi hamwe n’abazikoresha b’izo SACCO bashobore gushyira no gukura amafaranga kuri konti zabo za sacco bayashyira kuri Simcard zabo za Airtel.

Ibi bakazaba bashobora kubikora aho bari hose.

Iri terambere rirafasha abanyamuryango gutera imbere no gukuraho umwanya bafataga bajya gushaka serivisi z’imari kuri SACCO.

Iyi mikoranire yatangiriye muri Koperative yitwa CSTCR-SACCO icuruza amafaranga aturuka mu bwizigame bw’abasarura icyayi iri mu Mudugudu wa Barayi, Akagari ka Butunzi, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

- Advertisement -

Iyi Koperative ihuje abasarura icyayi bo muri Rulindo mu mirenge ya Kinihira, Base, Kisaro, Tumba, Rukozo, Cyungo na Bushoke.

Irimo n’abo mu Karere ka Gicumbi mu mirenge ya Miyove na Nyankenke ndetse n’abo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Nemba.

Abanyamuryango bayo bose ni abantu 13,104.

Jean Claude Gaga uyobora Airel Money yavuze ko iri koranabuhanga rigomba gukoreshwa ahantu aho ari ho hose bitabaye ngombwa ko abantu bayabikuza.

Ati: “ Mwirinde kubikuza amafaranga kuko iyo uyabikuje hari ayo tugukata. Nimukomeze mukoreshe ikoranabuhanga mu bintu byose, mwishyure aho ari ho hose bitabaye ngombwa ko mubikuza kuko ni nayo gahunda ya Leta mu ikoranabuhanga mu bucuruzi.”

Yashimiye abo muri SACCO yitwa CSTCR-SACCO yo muri Kinihira kuba baremeye gukorana na Airtel Money kandi ngo bazagera kuri byinshi no mu gihe kiri imbere.

Abanyamuryango b’iriya SACCO bazajya bavana amafaranga  kuri Konti zabo muri SACCO bayashyire  kuri telefoni zabo nyuma bashobore  kwishyura ikindi icyo ari cyo cyose bakeneye cyangwa bakayoherereza undi bashaka bitabaye ngombwa ko abikuzwa.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya SACCO yitwa CSTCR-SACCO witwa Dorcella Mukantabana yashimye imikoranire ya SACCO abereye umwe mu bayobozi na Airtel Money.

Ati: “ Uburyo twari dusanzwe dufite mu mutungo wacu bwadufashaga kumenya amafaranga dufite, ariko ubu twizeye ko mu mikoranire na Airtel Money ibintu bizarushaho kuba byiza.”

Abahagarariye abandi banyamuryango bari baje kumva itangizwa ry’iriya mikoranire

Hashize amezi abiri ibigo MTN Rwanda na Airtel Money bihuje uburyo bufasha  abakiliya kohererezanya amafaranga.

Ubu buryo bwiswe eKash bwatangijwe n’ikigo RSwitch, kikazakorana na biriya bigo mu gutuma ririya hererekanya rikorwa neza.

Ni ibikorwa byitezweho kuzamura ubucuruzi bw’amafaranga binyuze mu kuyohererezanya no kuyakira ku giciro gito kandi kibereye abakiliya ba buri kigo cy’itumanaho mu birebwa n’aya masezerano.

Hari gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yiswe Rwanda National Digital Payment System( RNDPS) bugamije kuzamura imikorere y’inzego z’ubucuruzi binyuze mu kwishyura cyangwa kwakira amafaaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kugira ngo umukiliya wo mu kigo kimwe yoherereze mugenzi we wo mu kindi kigo amafaranga akanda *182*11#  hanyuma amabwiriza agakurikizwa.

Ushobora kandi gukanda *182*1*2# nabwo ugakurikiza amabwiriza.

Ikigo Airtel Money giherutse no gutangiza uburyo bw’uko abatega moto bazajya bayishyura bakoresheje Airtel Money.

Mu Banyarwanda bakabakaba miliyoni 13.5, abagera kuri Miliyoni eshatu bakoresha Airtel Money.

Ku byerekeye ahiganje abantu benshi bakoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kohererezanya amafaranga, ariko mu Mijyi ari ho biganje ariko ngo no mu cyaro imibare irazamuka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version