Uwishe Shinzo Abe Ati: ‘Namuzijije Kuduhindura Abakene’

Tetsuya Yamagami ukurikiranyweho kwica  uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yabwiye Polisi ko igitekerezo cyo kumwica cyamujemo nyuma y’uko idini Shinzo Abe yagize uruhare mu gushinga, ryatumye umuryango we ukena.

Yamagami ni umuhungu w’ababyeyi bahoranye ikigo cyatangaga serivisi z’ubwubatsi kandi cyari giteye imbere.

Nyina yari umwe mu bayoboke b’idini ryitwa Unification Church of the Japan naryo rishingiye ku rundi rigari ryitwa the Family Federation for World Peace and Unification.

Afite mushiki we na murumuna we.

- Advertisement -

Icyakora Se yapfuye akiri muto, ikigo cyabo cy’ubucuruzi gitangira gucungwa na Nyina.

Uyu mubyeyi yaje kuba umuyoboke w’imena wa rya dini ndetse akajya atanga amaturo n’impano bitubutse.

Umwe mubo mu muryango wa Yamagami niwe wabibwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Buyapani bikomeye kitwa Asahi Shimbun.

Nyuma y’igihe runaka, Yamagami yagiye kumva yumva umwe mu bavandimwe be aramuhamagaye, amutakambira ko bashonje, ko nta cyo guteka bafite.

Kubera ko hari uko yari ameze mu mufuka, yatangiye kuboherereza agafaranga ndetse akanapfunyikisha inyama ngo bazibagemurire bityo barye akaboga.

Ubudahemuka bwa Nyina kuri ririya dini nibwo bwatumye umutungo w’ikigo cyabo urangira kuyoyoka.

Mu mwaka wa 2002 Nyina yatangirije ikigo cyabo gishinzwe imisoro n’amahoro ko ubucuruzi bwabo bwahombye, ndetse mu mwaka wa 2009 ikigo kirafunga.

Yamagami yaje kumenya ko mu mikorere no mu mishingirwe ya ririya dini ryakenesheje ababyeyi be, Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe yabigizemo uruhare bituma atangira kumwitwaramo umwikomo n’urwango.

Yabwiye abagenzacyaha ko urwango yanze Abe rwakomeje gukura kugeza ubwo ateguye uko azamuhitana.

Iby’uko yaba yaramwishe amuziza impamvu za Politiki, yarabihakanye ahubwo ashimangira ko yamujijije ko yagize uruhare mu gutuma idini ryahombeje Nyina rivuka.

Yasanze aho kugira ngo yice uwayoboraga ririya dini, ahubwo yakwivugana Shinzo Abe kuko ari we wari umuyobozi mukuru ku rwego rw’igihugu kandi akaba yaragize uruhare mu guhombya umutungo w’iwabo nk’uko yabivugaga.

Ukurikiranyweho kwica Minisitiri Abe avuga ko mbere yabanje gutekereza uko yakoresha ikintu giturika ariko asanga cyahitana benshi ahitamo gukora imbunda kuko ari yo yari bwice Abe wenyine.

Yamagani yabanje kugerageza niba imbunda ye izakora, asanga izabishobora.

N’ubwo abagenzacyaha bavuga ko uriya musore yakoze ibyo azi kandi yateguye neza kuko yari afite na gahunda y’aho Shinzo Abe aziyamamariza, ngo ntibikuraho ko agomba gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe ngo harebwe niba nta kibazo ahafite.

Nyuma yabyo nibwo hazakurikiraho ibindi bikorwa byo kumukurikirana mu nkiko.

Shinzo Abe aherutse gushyingurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version