Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Airtel Na Tecno Mu Bufatanye Bwo Kugeza Ku Banyarwanda Murandasi Ihendutse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Airtel Na Tecno Mu Bufatanye Bwo Kugeza Ku Banyarwanda Murandasi Ihendutse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2022 6:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taliki ya 02, Ukuboza, 2022, nibwo ikigo gicuruza telephone kitwa Tecno  cyatangije ubufatanye n’ikigo cy’itumanaho Airtel-Rwanda. Bugamije kugeza ku Banyarwanda murandasi ihendutse na telefoni zigezweho.

Guhera mu ntangiriro z’Ukuboza, 2022 ahacururizwa telefoni za Tecno ndetse n’ahari amaduka ya Airtel service centers, hazajya hatangirwa murandasi y’ubuntu ingana na GB 5( zingana na megabytes 5000) zimara ukwezi, zikazahabwa umuntu wese uguze ubwoko ‘bwihariye’ bwa telefoni ya Tecno.

Murandasi ya GB 5 nirangira, uwo muntu akagura indi mu gihe cy’amezi atatu, uzahabwa inyongera ya 100%.

K’ubufatanye bwa Techno na Airtel, kuva taliki ya 23, Ukuboza,2022  kugera 3, Mutarama, 2023, hari igabanywa  ry’ibiciro ku muntu wese uzagura  telefoni za Tecno z’ubwoko bukurikira:

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uwaguze  Camon 19 Pro ifite( 258 +8GB RAM) azagabanyirizwa Frw 15,000.

Uwaguze Camon 19 ifite 128 + 6GB ndetse n’uwaguze  CAMON 19 ifite 128+4GB RAM bazagabanyirizwa Frw 10,000  n’aho uzagura Spark 9 series, azagabanyirizwa Frw  5000.

Ubufatanye hagati ya Tecno na Airtel buhuriranye na poromisiyo yiswe Blue Christmas izarangira Taliki 03, Mutarama, 2023.

Muri ubu bufatanye, umukiliya wese uguze  smartphone imwe muzo mu bwoko bwa camon 19 series , spark 9 series cyangwa pop 6 series  azahabwa impano zitandukanye  zirimo utwuma two mu matwi ( earphones, ecouteurs) n’izindi mpano zirimo n’ibikapu.

Azahabwa kandi agapapuro kabugenewe (voucher) ko kwinjiza   muri tombola aho abanyamahirwe bazatsindira ibihembo birimo kwishyurirwa gutembera i Dubai mu gihe k’iminsi itanu, bahabwe imashini imesa, bahabwe camon 19 ndetse na television nini ya pouce 43.

- Advertisement -
Sabuwera Grace wo muri Airtel

Sabuwera Grâce ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel  Rwanda avuga ko bishimiye gukorana na Tecno mu gufasha Abanyarwanda kurangiza umwaka bafite telefoni igezweho kandi bakayikoreshaho murandasi ihendutse.

Tecno yageze mu Rwanda mu mwaka wa2006.  Kuva icyo gihe, yakoze byinshi mu kuzamura umubare w’abatunze telefoni zigezweho no mu gutuma bakoresha ikoranabuhanga.

Airtel yo yamamaye kuri byinshi birimo ikoranabuhanga mu guhanahana amafaranga ndetse no mu kugira murandasi yihuta kurusha izindi mu Rwanda.

Ni ngombwa kuzirikana kandi ko ifite na simcard zifasha abantu mu gutumana ho zihendutse ndetse zishobora no gukoresha murandasi y’igisekuru cya kane bita 4G.

Sabuwera Grace na mugenzi we wa Tecno mu kiganiro ni itangazamakuru

Video y’uko byagenze:

TAGGED:AirtelMurandasiTecnotelefoni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Prince Kid Yarekuwe
Next Article Umujyi Wa Kigali Ushimirwa Uko Wita Ku Baturage N’Ubwo Hakiri Ibyo Gukora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?