Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Airtel-Rwanda Yatangije ‘Gahunda Y’Ubuntu’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

Airtel-Rwanda Yatangije ‘Gahunda Y’Ubuntu’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 May 2022 9:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Gashyantare, 2012 nibwo ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga, Airtel, cyatangiye gukorera mu Rwanda. Nyuma yo kugeza byinshi ku Banyarwanda, ubu yazanye indi gahunda yoroshya itumanaho yiswe Ubuntu. Ni Ijambo ry’Ikizulu rivugwa ‘umubano mu bantu.’

The Freedom to express yourself!

Buy an #UBUNTU data pack for as low as 1,500 RWF and 1.5GB of internet plus Free 100 Minutes and Free 100 SMS valid for 7 Days. Dial *255# to enjoy #Ubuntu pic.twitter.com/OMfHa8cbZr

— Airtel Rwanda (@airtelrw) May 4, 2022

Ubuyobozi bw’iki kigo ku rwego rw’Afurika n’u Rwanda bwaraye bwishimiye intambwe bumaze gutera mu gufasha Abanyarwanda gutumanaho badahenzwe.

Umuyobozi wa Airtel Africa witwa Segun Ogunsanya avuga ko kimwe mu byerekana umuhati iki kigo cyashyizeho kugira ngo gifashe Abanyarwanda kubona murandasi ni ugutangiza no gukwiza henshi mu Rwanda murandasi y’igisekuru cya kane( 4G).

Umuyobozi wa Airtel Africa Segun Ogunsanya

Ogunsanya avuga ko kimwe mu mwihariko wa Airtel Africa ari ibiciro bya murandasi biri hasi

Uyu muyobozi yavuze ko Airtel ishami ry’u Rwanda ari ingenzi mu iterambere rya Airtel Africa muri rusange bityo ko azakomeza gukorana naryo kugira ngo rikomeze kwaguka.

Yatangije ‘Gahunda y’Ubuntu’

Segun Ogunsanya mu ijambo rye kandi  yaboneyeho gutangiza gahunda nshya ya Airtel Rwanda yiswe Ubuntu.

Ati: “ Uyu munsi nishimiye gutangiza gahunda yitwa Ubuntu. Ni ubukangurambaga  bwafashije kandi buzakomeza gufasha abakiliya bacu kubona serivisi zihendutse kandi nziza. Ni serivisi zo kohereza ubutumwa bugufi, kubona murandasi no guhamagarana, byose ku giciro buri wese yakwigondera.”

Umukiliya wa Airtel Rwanda ushaka gukoresha serivisi zayo akanda *255# agahabwa serivisi zitandukanye kandi zihuta.

Iyo ubikoze uba ushobora guhamagara ukanohereza messages ku yindi mirongo ikoreshwa mu Rwanda.

Ijambo ‘Ubuntu’ ni Ikizulu. Risobanuye Kubaho no kubana.

Abanyarwanda bo babivuze neza ko kubaho ari ukubana, kandi nta mugabo umwe.

Mu gutangiza gahunda ya Ubuntu rero, Airtel Rwanda yabikoze mu rwego rwo guha Abanyarwanda bose uburyo bwo gukoresha umurongo wayo batavunitse kandi badahenzwe.

Emmanue Hamez Umuyobozi wa Airtel Rwanda
Jean Claude Gaga. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo  Airtel Money
Basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo
Ruruhukiyemo imibiri 250 000
Abayobozi muri Airtel bashyize indabo kuri uru rwibutso
Segun Ogunsanya ubwo yandikaga mu gitabo cy’abashyitsi
TAGGED:AfurikaAirtelfeaturedIbiciroMurandasiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mukuru Wa Kaminuza Y’u Rwanda Yeguye
Next Article Abahagaritse Jenoside Yakorewe Abatutsi Batumye Ntabapfira Gushira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?