Muri Gashyantare, 2012 nibwo ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga, Airtel, cyatangiye gukorera mu Rwanda. Nyuma yo kugeza byinshi ku Banyarwanda, ubu yazanye indi gahunda yoroshya itumanaho yiswe Ubuntu. Ni Ijambo ry’Ikizulu rivugwa ‘umubano mu bantu.’
The Freedom to express yourself!
Buy an #UBUNTU data pack for as low as 1,500 RWF and 1.5GB of internet plus Free 100 Minutes and Free 100 SMS valid for 7 Days. Dial *255# to enjoy #Ubuntu pic.twitter.com/OMfHa8cbZr
— Airtel Rwanda (@airtelrw) May 4, 2022
Ubuyobozi bw’iki kigo ku rwego rw’Afurika n’u Rwanda bwaraye bwishimiye intambwe bumaze gutera mu gufasha Abanyarwanda gutumanaho badahenzwe.
Umuyobozi wa Airtel Africa witwa Segun Ogunsanya avuga ko kimwe mu byerekana umuhati iki kigo cyashyizeho kugira ngo gifashe Abanyarwanda kubona murandasi ni ugutangiza no gukwiza henshi mu Rwanda murandasi y’igisekuru cya kane( 4G).
Ogunsanya avuga ko kimwe mu mwihariko wa Airtel Africa ari ibiciro bya murandasi biri hasi
Uyu muyobozi yavuze ko Airtel ishami ry’u Rwanda ari ingenzi mu iterambere rya Airtel Africa muri rusange bityo ko azakomeza gukorana naryo kugira ngo rikomeze kwaguka.
Yatangije ‘Gahunda y’Ubuntu’
Segun Ogunsanya mu ijambo rye kandi yaboneyeho gutangiza gahunda nshya ya Airtel Rwanda yiswe Ubuntu.
Ati: “ Uyu munsi nishimiye gutangiza gahunda yitwa Ubuntu. Ni ubukangurambaga bwafashije kandi buzakomeza gufasha abakiliya bacu kubona serivisi zihendutse kandi nziza. Ni serivisi zo kohereza ubutumwa bugufi, kubona murandasi no guhamagarana, byose ku giciro buri wese yakwigondera.”
Umukiliya wa Airtel Rwanda ushaka gukoresha serivisi zayo akanda *255# agahabwa serivisi zitandukanye kandi zihuta.
Iyo ubikoze uba ushobora guhamagara ukanohereza messages ku yindi mirongo ikoreshwa mu Rwanda.
Ijambo ‘Ubuntu’ ni Ikizulu. Risobanuye Kubaho no kubana.
Abanyarwanda bo babivuze neza ko kubaho ari ukubana, kandi nta mugabo umwe.
Mu gutangiza gahunda ya Ubuntu rero, Airtel Rwanda yabikoze mu rwego rwo guha Abanyarwanda bose uburyo bwo gukoresha umurongo wayo batavunitse kandi badahenzwe.