Liberia Yaje Kwiga Uko Polisi Y’u Rwanda Icunga Umutekano Wo Mu Muhanda

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yaraye yakiriye  intumwa zaturutse muri Liberia.

Ziri mu ruzinduko rugamije gusobanukirwa imikorere y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

DIGP Ujeneza yabashimiye kuba barahisemo gusura u Rwanda by’umwihariko Polisi y’u Rwanda.

Intumwa  zagejejweho incamake ku bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda hose mu Rwanda.

- Advertisement -

Polisi y’u Rwanda yazibwiye ko ifite amashami atatu ariyo: Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (AIC) n’ishami rishinzwe ibizami no gutanga impushya (TL).

Banabwiwe ko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu gukumira impanuka, ariko hakabaho no gukangurira abantu kumva ko umutekano wo mu muhanda ari ingenzi ku buzima bwabo.

Ibi bikorwa muri gahunda ya Gerayo Amahoro.

Mu gukoresha ikoranabuhanga, Polisi ikora k’uburyo ibika amakuru yuzuye kuri buri kinyabiziga, gushyira akaringanizamuvuduko mu binyabiziga, uburyo bugezweho bwo kugenzura ibinyabiziga, kwifashisha cameras zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga ku mihanda, mu masangano n’izimukanwa n’ibindi.

Polisi kandi ikoresha ikoranabuhanga mu kubika amakuru, igakora inyemezabwishyu ku mande yishyurwa ku makosa yo mu muhanda n’ibyafatiriwe bifitanye isano nayo.

Ryifashishwa mu  gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga cyangwa mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga n’ahandi.

Cameras  zo ku mihanda  zifasha mu gutuma abantu bubahiriza umuvuduko wagenwe.

Izishyirwa mu masangano y’imihanda zifashishwa mu kugenzura abayobozi b’ibinyabiziga barenga ku mategeko bakinjira mu masangano igihe amatara amurika yerekana umutuku.

Intumwa zo muri Liberia zabajije byinshi ku bijyanye no gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’imicungire y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda.

IGP Ujeneza yabasobanuriye ko amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda bigomba kubahirizwa na buri wese, nta kurobanura.

Ati: “Kuri moto buri wese asabwa kwambara ingofero yabigenewe kandi utwaye ikinyabiziga wese agomba kubahiriza umuvuduko wagenwe.”

Umuntu yemerewe gutwara ari uko atanyoye ibisindisha bigakorwa mu rwego rwo kwirinda impanuka

DIGP Ujeneza ati: “ …Ibinyuranye n’ibyo, hari ingamba zihamye z’ibihano, birimo no gucibwa amande.”

Yakomeje avuga ko hanakorwa ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda nk’igikoresho cy’ingenzi mu kwibutsa abawukoresha gufata ingamba zo kwirinda amakosa yateza impanuka bitari ku mpamvu zo gutinya ibihano ahubwo bikaba ku bw’amahitamo kugeza ubwo biba umuco.

Uyoboye itsinda ryavuye muri Liberia witwa Samuel C. Wonasue akaba n’umuhuzabikorwa w’ibiro bishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Liberia, yavuze ko uruzinduko rw’iminsi itanu bazamara mu Rwanda ruzabafasha kwiga byinshi ku mikorere y’inzego zo mu Rwanda.

Ati: “…Hari byinshi dukwiye kwiga no gukopera mu Rwanda, harimo n’ingamba zashyizweho mu gucunga umutekano wo mu muhanda…”

Iri tsinda ry’intumwa zo mu gihugu cya Liberia nyuma zasuye ibikorwaremezo n’amwe mu mashami ya Polisi arimo ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze ya  cameras zo mu muhanda n’icyicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ifoto rusange
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version