Al Ahly Yo Mu Misiri Yatwaye BAL 2023

Ikipe yo mu Misiri yitwa Al Ahly yaraye itsinze AS Douanes yo muri Senegal mu mikino nyafurika ya Basketball yaberaga mu Rwanda itwara igikombe. Iyo mikino bayita Basketball Africa League.

Umukino warangiye ku manota 80 ya Al Ahly kuri 65 ya AS Douanes.

Abakunzi ba Basketball b’i Kigali n’abo mu bihugu byitabiriye iyi iri rushanwa bari baje kureba umukino wa nyuma ari benshi.

Perezida Paul Kagame n’umufasha we nabo bari bahari.

- Advertisement -

Abandi banyacyubahiro bari bahari ni Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Patrice Motsepe n’abandi.

Al Ahly yihariye umukino igihe kirekire kandi wari umukino wihutaga kubera imbaraga zagaragaraga ku mpande zombi.

Ku ikubitiro, amakipe yombi yatsindaga yegeranye mu bitego.

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye Al Ahly itsinze amanota menshi ibifashijwemo na Anunwa Omot na Amr Zahran.

Al Ahly yagatsinze  ku manota 17-10.

Mu gace ka kabiri n’aho yatsinze amanota menshi kuko mu minota itanu yako ya mbere yari imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, AS Douanes nayo yazamuye urwego itsinda umukino mu masegonda 51 ikinyuranyo yari yakimazemo amakipe yombi anganya amanota 33-33.

Al Ahly yahise ibona icyo bita ‘lancer franc’( gutera umupira uganisha mu gaseke ntawe ukubyiga) izitsinda neza, irangiza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 38-33.

Ahanini abakinnyi ba Al Ahly bayifashije kugera ku ntsinzi yararanye ni Omot na Michael Thompson.

AS Douanes yo yagize ikibazo cy’umukinnyi wayo uri mu bakomeye witwa Christopher Crawford wakoze amakosa bimuviramo guhanwa.

Agace ka gatatu, Al Ahly yari ikiyoboye umukino n’amanota 63 kuri 46 ya AS Douanes.

Yakomereje kuri uwo murego,  itsinda amanota menshi ari na ko iyobora umukino mu buryo bworoshye kuko habura iminota ibiri ngo umukino urangire, ikinyuranyo cyari amanota 20 (80-60).

Umukino warangiye Al Ahly itsinze AS Douanes amanota 80-65, yegukana igikombe cya BAL 2023 ku nshuro ya mbere ari na yo yari yitabiriye iyi mikino.

Igikombe cya BAL gifite agaciro ka $100,000 ni ukuvuga arenga miliyoni Frw 100.

Ikipe ya kabiri yahembwe $ 75,000, iya gatatu ihembwa $55,000 n’aho  ikipe ya kane ihemwa $25,000.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version