Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Alyn Sano Azasohora Alubumu Mu Mwaka Wa 2025
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Alyn Sano Azasohora Alubumu Mu Mwaka Wa 2025

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 December 2024 10:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bahanzi b’abakobwa bari mu bakunzwe muri iki gihe witwa Alyn Sano yavuze ko bitarenze umwaka utaha azaba yasohoye Alubumu ye ya Kabiri.

Ari gushyira ku murongo indirimbo zizaba zigize album ye ya kabiri.

Iya mbere yayise “Rumuri”.

Alyn Sano yabwiye IGIHE ati: “Ndi mu mushinga wa album yanjye ya kabiri. Nishimiye kuba 2024 irangiye mfite iya mbere yakunzwe na benshi. Ariko nshaka ko umwaka utaha nawo uzarangira, iya kabiri igeze kure cyangwa igiye hanze.”

Yavuze ko amaze iminsi akorana n’abahanzi bamwe na bamwe bakomeye muri Afurika ngo bazayimufashemo kandi ngo hari abarangije kubyemeza ko bazaririmbana nawe mu ndirimbo zimwe bahuriyemo.

Icyakora abo yita ko bakomeye ni abo muri Kenya, gusa hari n’abandi ngo bakiganira.

Muri iyo Alubumu kandi Sano yemeza ko azakorana n’aba-Producers bakomeye muri Afurika no hanze yayo.

Izaba igizwe n’indirimbo 13 harimo izikubiyeho umuziki wumvikanamo ibikoresho by’umuziki bya gakondo nyarwanda, Abasaamyi bo ku Nkombo n’ibindi bitandukanye.

Izi ndirimbo zirimo iyo yise “Inshuti”, “Lioness”, “Mama”, “Positive”, “Mwiza”, “Mariya”, “Umwihariko”, “Sakwe Sakwe”, “Kuki”, “Why”, “Rumuri”, “Warakoze” na “Bohoka”.

Kuri iyi album ye nshya Alyn Sano ateganya ko mu ndirimbo ze zimaze kujya hanze zizaba ziriho, harimo Tamu Sana aheruka no gukora mu buryo bwa ‘Acoustic’ akanifashishamo Davis D mu mashusho yayo.

TAGGED:AlubumuSanoUmuhanziUmukobwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abarwanyi Ba ADF Bakomeje Kwica Abaturage
Next Article Korea Y’Epfo: Indege Yakoze Impanuka Igahitana 179 Nta Kibazo Yari Ifite 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Sandra Teta Yarekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

The Ben Yacuranze Gitari Na Piyano Atari Abizwiho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?