Umwe mu bahanzi b’abakobwa bari mu bakunzwe muri iki gihe witwa Alyn Sano yavuze ko bitarenze umwaka utaha azaba yasohoye Alubumu ye ya Kabiri.
Ari gushyira ku murongo indirimbo zizaba zigize album ye ya kabiri.
Iya mbere yayise “Rumuri”.
Alyn Sano yabwiye IGIHE ati: “Ndi mu mushinga wa album yanjye ya kabiri. Nishimiye kuba 2024 irangiye mfite iya mbere yakunzwe na benshi. Ariko nshaka ko umwaka utaha nawo uzarangira, iya kabiri igeze kure cyangwa igiye hanze.”
Yavuze ko amaze iminsi akorana n’abahanzi bamwe na bamwe bakomeye muri Afurika ngo bazayimufashemo kandi ngo hari abarangije kubyemeza ko bazaririmbana nawe mu ndirimbo zimwe bahuriyemo.
Icyakora abo yita ko bakomeye ni abo muri Kenya, gusa hari n’abandi ngo bakiganira.
Muri iyo Alubumu kandi Sano yemeza ko azakorana n’aba-Producers bakomeye muri Afurika no hanze yayo.
Izaba igizwe n’indirimbo 13 harimo izikubiyeho umuziki wumvikanamo ibikoresho by’umuziki bya gakondo nyarwanda, Abasaamyi bo ku Nkombo n’ibindi bitandukanye.
Izi ndirimbo zirimo iyo yise “Inshuti”, “Lioness”, “Mama”, “Positive”, “Mwiza”, “Mariya”, “Umwihariko”, “Sakwe Sakwe”, “Kuki”, “Why”, “Rumuri”, “Warakoze” na “Bohoka”.
Kuri iyi album ye nshya Alyn Sano ateganya ko mu ndirimbo ze zimaze kujya hanze zizaba ziriho, harimo Tamu Sana aheruka no gukora mu buryo bwa ‘Acoustic’ akanifashishamo Davis D mu mashusho yayo.