Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege ya Tel Aviv muri Israel akakirwa na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu, Perezida w’Amerika Joe Biden avuga ko abantu barashe mu bitaro ibisasu bikica abana bari baharwariye, ari ‘abo ku rundi ruhande’.
Ntiyeruye ngo avuge abo bantu abo ari bo, ariko abenshi bumvise ko yavugaga abarwanyi ba Hamas bo muri Palestine.
Ni igitero bivugwa ko cyaguyemo abantu 500 biganjemo abana.
Uruzinduko rwa Biden muri Israel ruje gucubya umujinya wa Israel ivuga ko ishaka kwihimura kuri Hamas, ikayirimbura burundu k’uburyo itazongera kuba nk’uko yahoze mu gihe cyose cyatambutse.
Igitero cyagabwe ku bitaro bya al-Ahli Hospital biri muri Gaza, bikaba byari byahungiyemo abantu benshi biganjemo abana n’abagore.
Buri ruhande mu zihanganye muri iki kibazo rushinja urundi kuba ari rwo rwarashe muri biriya bitaro.
Ubwo yari amaze gusuhuzanya na Netanyahu, Biden yamubwiye ko akurikije uko yabonye ibintu, asanga ‘byarakozwe n’urundi ruhande’
Haribazwa ikiri bukurikire uruzinduko rwa Biden muri Israel kuko bikekwa ko nyuma y’uru ruzinduko ari bwo intambara hagati ya Israel na Hamas izahita itangira.
Ku rundi ruhande, Hamas nayo yizeye ubufasha izahabwa n’ibihugu by’Abarabu nka Iran kuko iherutse no kubitangaza.
Ubutegetsi bwa Teheran buvuga ko bwiteguye kuzafasha Hamas niramuka itewe kandi ngo n’abarwanyi ba Hezbollah nabo bariteguye.
Abanyamerika n’Abanyaburayi nabo bavuga ko bazafasha Israel mu ntambara yayo kuko ngo idashobora kugira ikibazo icyo ari cyo cyose ngo babure kuyiba hafi.