Perezida Emmanuel Macron yasoje uruzinduko rw’amateka yagiriraga mu Rwanda, yemereyemo uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni uruzinduko rwa kabiri rwa Perezida w’u Bufaransa, nyuma ya Jenoside. Uwaherukaga ni Nicolas Sarkozy mu 2010.
Uruzinduko rwa Macron rwaranzwe n’imbwirwaruhame yakoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Yagize ati “Mu kwicisha bugufi no kubaha, uyu munsi, ndemera uruhare rwacu.”
Ni amagambo Perezida Kagame yavuze ko aremereye kurusha gusaba imbabazi, kuko kenshi kuvuga ukuri bigorana.
Ati “Amagambo ye yari afite uburemere kurusha gusaba imbabazi. Ni ukuri. Kuvuga ukuri hari ubwo bigira ingaruka. Ariko urabikora kubera ko nibyo bikwiye, n’iyo byagusaba ikiguzi, n’igihe byaba bitishimiwe na bose.”
“Nubwo hari amajwi menshi avugira hejuru, Perezida Macron yateye iyi ntambwe. Muri politiki no mu myitwarire, iki ni igikorwa cy’ubutwari buhebuje.”
Muri uru ruzinduko, u Bufaransa bwahaye u Rwanda inkingo 117.600 za COVID-19. Macron yanatangaje ko binyuze mu Kigega cy’iterambere AFD, hagati ya 2019-2023 u Bufaransa buzatanga mu nkunga agera kuri miliyoni 500 z’amayero.
Mu bindi bikorwa Macron yitabiriye mu Rwanda harimo gufungura Centre Culturel Francophone mu mujyi wa Kigali, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo.
Yanasuye Ikigo nderabuzima cya Gikondo, yitegereza ibijyanye n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.
Yasuye kandi IPRC Tumba mu Karere ka Rulindo, ahagiye gushyirwa ishami ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga (Mechatronics), ku bufatanye n’ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere, AFD.
Yasoreje umunsi muri Kigali Arena areba umukino wa Basketball Africa League, Patriots BBC yo mu Rwanda yatsinzemo Ferroviário de Maputo yo muri Mozambwique. Yari kumwe na Perezida Kagame.
Macron yahise akomereza uruzinduko rwe i Pretoria muri Afurika y’Epfo.