Kwizigamira Bikorwa Kare Kandi Ntibisaba Ibya Mirenge

Hari imwe mu migani y’Abanyarwanda y’urucantege ku bantu bashaka kwizigamira. Imwe muri yo ni iyi:’ Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri, Imbitsi ya cyane ibikira mukeba, Ikizere kiraza amasinde, Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo n’iyindi.

Ku rundi ruhande ariko hari indi migani yatuma umuntu yumva ko ejo ari heza agatangira kuhazigamira: Bagarira yose ntuzi irizera n’irizarumba, Utazi akaraye i Fumbwe araza Ifu( insigamigani)…

Uko bimeze kose kugira ngo ejo hazaba heza biterwa n’uko uyu munsi abantu biteganyiriza.

Abajyanama mu by’imari bagira abantu inama ko mu rwego rwo guteganyiriza ejo hazaza, biba byiza iyo bikozwe kare kandi bigakorwa ku ntego isonanutse.

- Advertisement -

Iyo ntego igomba gukorwa binyuze mu kwiha gahunda no kwandika ahantu runaka icyo iyo gahunda igamije kuzagera ho.

Urugero: Kuzigamira ibiruhuko, kuzigamira ubukwe, kuzigamira umushinga no kuzigamira izabukuru.

Ni byiza ko umuntu asesengura akareba neza amafaranga azakenera kugira ngo agere ku ntego ye.

Ushaka kuzigamira intego runaka aba agomba kumenya amafaranga yinjiza, aho aturuka, icyo ayakoresha( ku munsi, ku kwezi) kureba niba hari asaguka cyangwa niba yose akoreshwa agasigara mu myenda.

Ishyirireho intego z’icyo ushaka kuzageraho

Ibi  bifasha umuntu kumenya aho ashobora kwigomwa mu gukoresha amafaranga runaka kugira ngo ayo mafaranga ayabikire ikintu runaka yiyemeje.

Umuntu ashobora guhitamo kugabanya cyangwa gukuraho amafaranga yatangaga buri kwezi mu cyumba bagororeramo ingingo( gym).

Ashobora no kureka cyangwa akagabanya inzoga zamutwaraga amafaranga menshi.

Uwifuza kuzigamira ikintu runaka agomba no kugira ingengo y’imari, isobanutse, imwereka ibyo ateganya gukora, amafaranga bizamutwara n’icyo azasagura.

Ni byiza ko mu kugena amafaranga uzakoresha, ugomba no kwibuka guteganya ayo kwishyura imyenda niba hari iyo wafashe.

Mu gihe usanze hari amafaranga asaguka, shaka uburyo bwo kuyabika.

Mu kuyabika ariko ube utekereza n’ubundi buryo bwo kubona andi( bunyuze mu mucyo) kugira ngo uzabone uko ukemura ibibazo bishobora gutungurana.

Jya ukora uko ushoboye ugurure aha make, mbese wirinde kugurira aho uhendwa.

Ikindi ni uko mu kwiteganyiriza ibintu by’igihe kiri imbere kandi bikomeye, ushobora gufungura indi compte/account kugira ngo amafaranga yawe ujye uyashyiraho.

Ni compte itandukanye n’iyo uhemberwaho ayo gukoresha mu buzima busanzwe.

Jya wirinda gusesagura

Ihe intego ko mu kwezi uzajya ubika umubare runaka w’amafaranga. Ugize amahirwe ukabona amafaranga arenze ayo wari warateganyije, nayo wayabika nta kibazo.

N’uhura n’ingorane zigatuma utabona amafaranga ubika, ntuzacike intege ahubwo uzumve ko ari ibyakugwiririye, ukomeze mu mugambi wihaye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version