Umuyobozi Wa UNICEF Yaganiriye Na Jeannette Kagame Ku Iterambere Ry’Umwana

Catherine Russell usanzwe uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana yahuye na Madamu Jeanette Kagame baganira uko ubufatanye hagati ya Imbuto Foundation na UNICEF bwakomeza hagamijwe gutuma  abana b’Abanyarwanda barushaho kubaho neza.

Ibiganiro byabo byabereye ku cyicaro cya Imbuto Foundation, kikaba cyahuje amatsinda yari ayobowe n’aba bayobozi ku mpande zombi.

RBA yandits ko ibiganiro hagati y’aya matsinda byibanze  ku ntambwe yagezweho mu bufatanye hagati ya Imbuto Foundation na UNICEF kandi mu nzego zitandukanye.

Biteganyijwe ko Catherine Russell azahura n’abandi bayobozi batandukanye bayobora inzego z’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Uretse kuba Imbuto Foundation isanzwe ifasha abana muri rusange n’abakobwa by’umwihariko kugira ngo bige neza, yashyize ho na gahunda yihariye ku bana bo mu miryango ikennye ariko b’abahanga, iyi gahunda ikaba igamije kubafasha kwiga.

Bayise Edified Generation ikagira intego yo gufasha abana b’abahanga ariko baba mu muryango ikennye kwiga.

Abo bana bagomba kuba baratsinze  guhera ku manota 70% kuzamura ariko bakabura ubushobozi bitewe n’uko barererwa mu miryango ikennye iri mu cyiciro cya mbere cyangwa icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version