Amahame Ya FPR No Mu Myaka 100 Azaba Afite Agaciro- Gasamagera

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR -Inkotanyi Wellars Gasamagera avuga ko amahame y’Umuryango FPR-Inkotanyi ari ay’igihe cyose ku buryo agaciro afite kazageza no mu myaka 100 kagikomeye.

Gasamagera avuga ko guhurira hamwe kw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakaganira kuri ayo mahame ari kimwe mu biranga imikorere yabo ya buri gihe.

Mu Kinyarwanda cye, Wellars Gasamagera ayo mahame yayise ‘Intekerezo-Shingiro’.

Ibi aheruka kubibwara Abadepite baherutse gutorerwa guhagararira Umuryango FPR-Inkotanyi bari baje ku cyicaro cyawo kiri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Yagize ati: “Amahame yacu ntasaza no mu myaka 100 azaba agifite agaciro. Nta gihe tuzareka guharanira demokarasi, ntituzareka guharanira imibereho myiza y’abaturage bacu, ntituzareka kurwanira ubusugire bw’igihugu cyacu”.

Umunyamabanga Mukuru, Gasamagera Wellars  yabwiye Abadepite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ko uyu muryango ugira umuco wo kugira ngo abanyamuryango bahuriye mu rwego rumwe bahura bakibukiranya intekerezo-shingiro.

Gasamagera avuga ko indirimbo y’Umuryango FPR-Inkotanyi izahoraho kandi ko ubutumwa bwayo nabwo ntibuzasaza niyo baburirimba inshuro 100.

Yabwiye Abadepite ba FPR-Inkotanyi ko iriya ndirimbo yibutsa abanyamuryango imyitwarire n’imikorere biboneye.

Avuga ko ibikubiye muri iyo ndirimbo no mu ntekerezo-shingiro za FPR-Inkotanyi bigomba kuzababera impamba mu kazi k’Abadepite baherutse gutorerwa.

Umuryango FPR-Inkotanyi kimwe n’andi mashyaka yihuje nawo mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite aheruka niwo watsinze ku bwiganze.

Ubwo ibyayavuyemo byatangazwaga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye, mu batoye bangana na 96.7%, FPR Inkotanyi yatsinze kure cyane abandi bari bahanganye nayo mu matora y’Abadepite.

Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%.

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Libéral (PL), ryagize 10.97% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n’abantu 462,290.

PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.

Nsengiyumva Janvier wari wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version