Kenya: Indi Nkongi Yadutse Mu Kigo Cy’Amashuri

Croix-Rouge ya Kenya yatangaje ko hari inkongi yadutse mu ishuri ry’ahiwa Isiolo Girls High School ikomeretsa abana b’abakobwa batatu.

Iyi nkongi yadutse hashize igihe gito hari indi yadutse muri kiriya gihugu yo iza ari kabutindi kuko imaze kwica abanyeshuri 21.

Yadutse kuwa kane itangirira mi kigo kitwa kitwa Hillside Endarasha Academy kiri ahitwa Nyeri.

Iyo nkongi yabaye ikibazo kuko yatumye hari n’abanyeshuri baburana n’ababyeyi babo nyuma yo gusohoka inkungugu bahunga ibibatsi.

Imiryango y’abo bana iratabaza Polisi ngo iyifashe kubabona.

Ku byerekeye inkongi iherutse kubera Isiolo, Polisi ivuga ko inkongi yangije amacumbi mu buryo bugaragara.

Ikindi ni uko icyateye iriya nkongi kitaramenyekana nk’uko Polisi ya Kenya ibivuga.

Reuters yanditse ko abapolisi n’abandi batabazi bihutiye gutanga ubufasha kugira ngo abo bana bagezwea kwa muganga kandi abana batahuye n’ikibazo bahumurizwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version