Amasaha y’Ingendo Yagejejwe Saa Yine, Ibitaramo Bifungurirwa Abakingiwe COVID-19

Inama y’abaminisitiri yemeje ko ingendo mu Mujyi wa Kigali zizajya zisozwa saa yine z’ijoro, inakomorera ibikorwa birimo ibitaramo by’abahanzi n’imikino y’amahirwe, ariko byo bikazagenda bifungurwa mu byiciro.

Ni inama yateranye kuri yu wa Gatatu iyobowe na Perezida Paul Kagame, ivugurura ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID—19, zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku itariki ya 2 kugeza ku ya 22 Nzeri 2021.

Umujyi wa Kigali nk’igice kimaze gukingirwamo abantu benshi cyahawe umwihariko, ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ni mu gihe zasozwaga saa mbili z’ijoro.

Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro.

- Advertisement -

Ni mu gihe ahandi mu gihugu ingendo zizajya zisozwa saa tatu z’ijoro, ibikorwa byemerewe gukomeza bikazajya bifunga saa mbiri z’ijoro.

Yakomeje iti “Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).”

“Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).”

Nk’uko bimaze kumenyerwa, hemejwe ko utubari twose tuzakomeza gufunga.

Gusa muri iyi myanzuro harimo igaragaza ko ubuzima bushobora kugaruka mu minsi iri imbere.

Ikomeza iti “Ibindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, fesitivali, imurikabikorwa n’ibindi) bizafungura mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha. Amabwiriza arambuye kun iyi ngingo azatangwa na RDB.”

“Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kun iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n‘Inganda.”

Biteganywa ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza, umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Impinduka yabaye hano ni uko abitabira inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 hakoreshejwe igipimo cya PCR, bakaba bafite igisubizo kitarengeje amasaha 72.

Ni igipimo kigurwa 50.000 Frw, mu gihe ubusanzwe igipimo gitanga ibisubizo byihuse kizwi nka Rapid test kigurwa 5000 Frw cyari cyemewe.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororaramubiri (gyms and fitness centers) byemerewe gufungura mu byiciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version