Umuraperi Jay Polly Yitabye Imana

Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi, nk’uko amakuru agera kuri Taarifa abyemeza.

Uyu musore yari afunganywe by’agateganyo na bagenzi be batatu muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Icyemezo kibafunga by’agateganyo cyashingiye ku busabe bw’Ubushinjacyaha, bwifashishije raporo ya muganga yagaragaraje ko mu maraso yabo hasanzwemo igipimo kinini cy’ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryakeye uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bya Muhima avanywe kuri Gereza ya Mageragere, akigezwa ahakirirwa indembe yitaba Imana.

- Kwmamaza -

Uyu mugabo yamamaye cyane guhera ubwo yaririmbaga mu itsinda ry’abaraperi, Tuff Gang.

Yaje no gukora album ze ku giti cye zakunzwe cyane za Umwami Uganje, Iwacu, Rudasumbwa, Ikosora na Ubuzima Bwanjye.

Ni umwe mu bashoboye kwegukana irushanwa ryari rikomeye rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS), ubwo ryabaga ku nshuro ya kane ku wa 30 Nyakanga 2014.

Yatahanye igihembo cya miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version