Hari video iherutse gutangazwa y’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye bo muri Australia bafashe Rukeshangabo Frodouard wari umaze iminsi atangiwe impapuro zo kumufata n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
Iyo video imwerekana aparika imodoka ku ruhande, akabikorana ubwoba kuko yakebaguzaga ahari yanga ko bamugonga cyangwa ko bamubona, akambukiranya umuhanda agana hakurya ngo ashyire inyandiko mu gasanduku byagenewe.
Yari yambaye amadarubindi yirabura, umupira wirabura ufite uturongo twera, ipantalo isa na chocolate ndetse n’inkweto zirabura.
Rukeshangabo yari assize aparitse imodoka year hakuno, akomereza hakurya kureba mu gasanduku kagenewe amabaru ya correspondence.
Uyu mugabo ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, mu mashuri y’i Rubona.
Mu rubanza rwa Gacaca rwaburanishije ibirego yaregwaga, yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 adahari.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamutangiye impapuro ngo azafatwe agarurwe mu Rwanda arangize igifungo cye.
Muri Australia Rukeshangabo ahakora umwuga wo kwigisha abantu gutwara imodoka.
Yageze muri Australie mu mwaka wa 2009.