Ubukana bwa Ebola ni bunini k’uburyo niyo umugabo wari uyirwaye agize amahirwe ntimuhitane, iyo virusi iguma mu masohoro ye mu gihe kirenga umwaka.
Virusi ya Ebola ishobora gukomeza kuboneka muri ayo masohoro(semen) igihe kirekire nyuma y’uko umurwayi akize burundu ndetse bikagaragara na nyuma y’uko n’ibizamini by’amaraso bigaragaje ko nta virusi ikiri mu mubiri we.
Ibi biterwa n’uko ibice bimwe by’umubiri- urugero nk’amabya- ari ahantu hihariye hafite ubudahangarwa bwihariye mu Cyongereza bita ‘immunologically privileged sites’.
Aho hantu horohereza virusi kuhaba ikahamara igihe kirekire na nyuma y’uko umurwayi ayikize mu buryo bwasuzumwe n’abaganga.
Mu bihe bimwe na bimwe, iyo virusi yamaze muri izo ntanga igihe cy’umwaka umwe cyangwa urenga kuva umurwayi ayikize.
Kubera ko virusi ishobora gukomeza kuboneka aho hantu, haba hari ibyago byo kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye nubwo umuntu yaba yarakize.
Niyo mpamvu abahoze barwaye Ebola bagirwa inama yo gukoresha agakingirizo igihe cyose bakoze imibonano mpuzabitsina cyangwa bagakurikiza amabwiriza y’abaganga kugeza igihe ibizamini byemeje ko nta virusi ikiri mu masohoro yabo.
Ebola Virus Disease ni indwara ikomeye iterwa na virusi ya Ebola.
Iri kuvugwa muri iki gihe ni iyo bise Bundibugyo ishobora gutera umuriro mwinshi, kuruka, impiswi, gucika intege bikabije ndetse rimwe na rimwe hazamo no kuva amaraso imbere cyangwa hanze y’umubiri.
Iyi ndwara yandura cyane cyane binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi yo mu mubiri w’umuntu cyangwa inyamaswa yayanduye.
Nubwo Ebola ari indwara yica cyane, uburyo bwo kuyirwanya no kuyivura bwateye imbere, harimo gukoresha inkingo no kuvura abarwayi hakiri kare, ibyo bikaba byaragabanyije umubare w’abahitanywe nayo mu byorezo biheruka.
Icyakora iyo mu bwoko bwa Bundibugyo iri kubica bigacika muri DRC no muri Uganda ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo byemewe na WHO.
Abahanga bari kureba niba imiti isanzwe ivura Ebola yakoreshwa no mu kuvura iyadutse ubu, kandi ubushakashatsi buri gukorwa ku bwinshi ngo iki cyorezo kibonerwe umuti vuba bishoboka.

