Amasomo Agiye Gusubukurwa Muri IPRC-Kigali

Minisiteri y’uburezi yatangaje kuri uyu wa Gatandatu taliki 05, Ugushyingo, 2022, ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kigali, IPRC-Kigali, rigiye gusubukura amasomo.

Hari hashize ibyumweru bibiri rifunzwe kubera iperereza ryarikorerwagamo rirebana n’abakekwagaho ubujura bw’ibikoresho byaryo.

Itangazo rya Minisiteri y’uburezi rivuga ko iri shuri rizafungura imiryango Taliki 07, Ugushyingo, 2022.

Rigira riti “Minisiteri y’uburezi iramenyesha abanyeshuri n’abakozi b’iryo shuri ndetse n’abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rizongera gufungurwa ku wa 7 Ugushyingo 2022.”

- Advertisement -

Ku wa 23 Ukwakira nibwo IPRC Kigali yari yafunzwe.

Nyuma y’ibi hakurikiyeho guta muri yombi bamwe mu bayobozi bakuru b’iri shuri barimo na Eng Mulindahabi Diogène wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru waryo akaba ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Undi wafashwe ni ushinzwe imari n’ubutegetsu wutwa Muhimpundu Vander Thomas na Uwantege Médiatrice ushinzwe ibikoresho.

Hari n’abandi bari bashinzwe imirimo itandukanye muri iki kigo bafashwe.

Inkuru yakurikiye ifungwa ry’iki kigo, Taarifa yari yabwiwe n’umwe mu banyeshuri b’aho ko mbere y’ibyabaye, hari hashize igihe gito amashuri yose bayajyanye mu ngendo shuri by’ikubagahu, akaba yaracyekaga ko abayobozi babikoze mu rwego rwo gushaka uko bazasobanurira abagenzuzi icyo amafaranga bahosoye yakoreshejwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version