Nyuma Ya Kanye West, Ikindi Cyamamare Muri Basket Kibasiye Abayahudi Bigikoraho

Umwe mu bakinnyi beza ba Basket muri Amerika witwa Kyrie Irving yahagaritswe mu ikipe yakiniraga yitwa Brooklyn Nets nyuma yo gushyira amagambo ku rukuta rwa Amazon aho yashimagizaga ibyavuze kuri filimi yo mu  mwaka wa  2018 yiswe  ‘Hebrews to Negroes: Wake Up Black America’.

Iyi filimi ivugwaho gushaka kwangisha Abayahudi Abirabura bo muri Amerika.

Ni filimi yavuzweho kwerekana urwango ku Bayahudi.

Kuri uyu wa Kane taliki 03, Ugushyingo, 2022 nibwo ubuyobozi bw’ikipe Brooklyn Nets bwatangaje ko bubaye buhagaritse umukinnyi wayo ukomeye witwa Kyrie Erving kuko ngo ibyo yanditse bidakwiye.

- Advertisement -

Byunzemo ko n’undi byaba byarababaje nawe yamufatira umwanzuro ashaka.

Bidatinze ikigo gikora imyambaro ya siporo kitwa Nike nacyo cyatangaje ko gihagaritse imikoranire na Irving.

Ubuyobozi bw’ikipe y’uyu mugabo bwari buherutse kumubariza kuri Twitter niba yemera ko ibyo yanditse kuri ya paji twavuze haruguru yemera ko ari ukwibasira Abayahudi, ariko undi atinda gusubiza.

Muri ya Filimi igiye gucisha bugufi Irving hari aho abayikoze bavugaga ko hari bamwe mu bayobozi bakomeye mu Bayahudi basenga shitani, iyi ikaba ari interuro yababaje benshi mu Bayahudi.

Kuba Kyrie Irving yaragize icyo avuga kuri filimi itavugwaho rumwe kandi ikagira abo ikomeretsa, bishobora kuba ari byo byamukozeho.

Nyuma yo kubona ko ibintu bikomeye, Kyrie Irving yasabye imbabazi, avuga ko ababajwe cyane n’ibyo yakoze.

Umuyobozi w’Ikipe ye witwa Sean Marks yavuze ko gusaba imbabazi kwa Kyrie Irving ari intambwe nziza ariko ko idahagije.

Ngo ntibiri butume akomorerwa gukina kuko ataruzuza ibisabwa byose ngo asane ibyangijwe n’ibikorwa bye.

Yaharitswe kuzakina imikino itanu kandi ngo hagati aho nta mushahara azahabwa.

Ku rundi ruhande, ikigo Nike nacyo cyahagaritse imikoranire nawe.

Nk’ubu ibyo kumurika urukweto bise Kyrie 8 bari baramukoreye ngo arwamamaze byahagaritswe.

Imikoranire yari afitanye na Nike nayo yahagaze

Ibyo kwibasira Abayahudi bimuvuzweho nyuma y’uko ikindi cyamamare kitwa Kanye West nacyo gifungiwe amazi n’umuriro nyuma yo gutangaza ko Abayahudi ari bo nyirabayazana w’ubukene bwa benshi kubera ko ngo ari bo biganje mu bigo bikomeye bikora umuziki na siporo muri Amerika.

Mu gihe gito ibigo binini byari bifitanye nawe amasezerano afite agaciro ka Miliyari $1.5 byahise biyahagarika aba ahombye atyo!

Kanye West ari guhomba cyane
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version