Amazina 10 Yahawe Abana Benshi Mu Rwanda Mu 2020

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, igaragaza ko mu bana basaga ibihumbi 312 bandikishijwe mu mwaka wa 2020, izina ry’Ikinyarwanda ryiganje kurusha ayandi ari Ishimwe, ryiswe abana 12.625.

Iki ni kimwe mu byagaragajwe na raporo Rwanda Vital Statistics Report 2020 yasohotse muri iki cyumweru. Yerekana ko amazina abana bahawe ku bwinshi agaragaza icyizere n’ibyishimo mu miryango bavukiyemo.

Muri rusange mu mwaka wa 2020 handikishijwe abana 312.678 bavutse muri uwo mwaka, barimo abahungu 158.450 n’abakobwa 154.228.

Aya ni yo mazina yahawe abana benshi bandikishijwe, bavutse hagati ya tariki 1 Mutarama na 31 Ukuboza 2020.

- Advertisement -

10. HIRWA: 2723

Ni izina ryahawe abana b’abahungu, bageraga ku 2723 bavutse mu mwaka ushize.

9. UWINEZA: 3090

Ni izina ryahawe abakobwa by’umwihariko, bose hamwe bagera ku 3090. Urebye mu cyiciro cy’abakobwa gusa riza ku mwanya wa gatanu.

8. IRASUBIZA: 3503

 Iri zina ryahawe abahungu n’abakobwa muri rusange. Abahungu ni 1859, naho abakobwa ni 1644.

7. MUGISHA: 4292

Ni izina riza ku mwanya wa karindwi ku mibare rusange n’uwa kabiri mu bana b’abahungu gusa, barihawe bagera ku 4292.

6. IRADUKUNDA: 4775

Iri zina ryahawe abahungu n’abakobwa, riri mu yahawe abana benshi bavukiye mu Rwanda mu mwaka ushize. Barimo abakobwa 2505 n’abahungu 2270.

5. IGIRANEZA: 5229

Iri zina riri mu yitabiriwe cyane, kandi ahabwa abana b’ibitsina byombi. Barimo abahungu 2402 n’abakobwa 2827.

4. UWASE: 5863

Ni ryo zina riza ku mwanya wa kabiri mu mazina yahawe abakobwa gusa, n’uwa kane urebye ku mibare rusange. Bariya 5863 barihawe bose ni abakobwa.

3. IRAKOZE: 7537

Iri zina naryo ryahawe abana benshi b’ibitsina byombi, bose bagera ku 7537. Muri uyu mubare harimo abahungu 3542 n’abakobwa 3995.

2. INEZA: 8609

Iri niryo zina riza ku mwanya wa kabiri kuko ryahawe abana 8609 muri rusange. Abo barimo abahungu 2206 n’abakobwa 6.403. Niryo zina ryahawe abana benshi b’abakobwa kurusha andi.

1.ISHIMWE: 12.625

Iri  zina ryahawe abana benshi mu Rwanda kurusha ayandi, kandi rihabwa abahungu n’abakobwa. Ryahawe abahungu 7190 n’abakobwa 5435. Niryo zina ryahawe abahungu benshi kurusha ayandi.

Igereranya rivuga ko abana bandikishijwe muri rusange bari 85.8%, mu gihe mu 2019 byari 87.0%. Abandikishijwe mu minsi 30 ya mbere bakivuka nabo baragabanyutse bagera kuri 72.3%, mu gihe mu mwaka wabanje bari 78.0%.

Ibyo bigahuzwa n’amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 yafunze serivisi zirimo kwandikisha abana guhera muri Werurwe 2020, no mu mezi yakurikiyeho hagenda hashyirwaho amabwiriza adatuma ingendo zikorwa mu buryo bwisanzuye.

Imiterere y’amazina yahawe abana benshi kurusha andi 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version