Kujurira Nzabanza Mbiganireho N’Umukiliya Wanjye- Me Nyembo Wunganira Kid

Me Nyembo Emeline wunganira Prince Kid yabwiye Taarifa ko iby’uko bazajuririra igifungo cy’imyaka itanu umukiliya we yakatiwe azabanza akabiganira ho nawe.

Abajijwe uko yakiriye icyemezo cy’urukiko yavuze ko ibyo ntacyo yabivugaho.

Ati: “ Ndumva ibyo ntacyo ndi bubikubwireho kubera ko ntacyo bihindura….byaba ari ukujya mu marangamutima kandi ntacyo bifasha.”

Taarifa kandi yamubajije niba abona imicire y’urubanza yaragenze uko amategeko abigena, Me Nyembo Emeline asubiza ko ibyo nabyo ntacyo yabisubizaho gusa avuga ko ibyo kuzajurira byo azabanza kubiganiraho n’umukiliya we.

- Advertisement -

Byose ngo bizasuzumwa ari uko dosiye yabonetse.

Ati: “ Ntacyo nagutangariza umukiliya wanjye atabimpereye uburenganzira kandi ntabwo turi kumwe nk’uko nabigusobanuriye”

Urukiko Rukuru nirwo  rwategetse ko Ishimwe Dieudonne afungwa imyaka 5 ndetse akishyura ihazabu ya Miliyoni Frw 5  nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Uyu mugabo yari amaze ukwezi n’iminsi mike akoze ubukwe na Miss Iradukunda Elsa.

Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Prince Kid n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko ariko Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha ibyaha Ishimwe Dieudonné yaregwaga, ko ari ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Perezida w’Inteko iburanisha yavuze muri make uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.

Mu myanzuro y’urukiko hajemo ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro, ko izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

Mu byaha yaregwaga, Urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo guhoza undiku nkeke, ariko rumuhamya ibyaha byo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rutegeka ko afungwa imyaka itanu(5) agatanga n’ihazabu ingana na miliyoni Frw 2.

Me Nyembo Emeline ni umwe mu ba Avoka bakomeye mu Rwanda kuko yaburanye imanza nyinshi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version