Perezida Kagame Yaherewe Igihembo Cy’Indashyikirwa Muri Bahamas

Mu ruzinduko arimo mu Birwa bya Bahamas Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yaraye ahawe igihembo cy’umuntu w’Indashyikirwa. Yagihawe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Bahamas witwa Cornelius Smith ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu witwa Philip Davis.

Hari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Bahamas imaze imyaka 50 yigenga, ukaba witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’Intebe wa Haiti n’uw’Ibirwa bya Grenada.

Umurwa mukuru wa Bahamas witwa Nassau.

Igihembo Perezida Kagame yahawe cyari icyo kumwizeza ubushuti burambye hagati y’abaturage be n’aba Bahamas.

Perezida w’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri ayoboye Umuryango mugari wa Commonwealth, uyu muryango ukagira Umunyamabanga Mukuru witwa Patricia Scotland.

Icyicaro cya Commonwealth kiba i London mu Bwongereza.

Imibare yo mu mwaka wa 2016 yerekana ko uyu muryango uhuriwemo n’abaturage  2, 418, 964, 000.

Patricia Janet Scotland ni umunyapolitiki w’Umwongerezakazi ariko ufite inkomoko yo mu birwa bya Dominica.

Patricia Scotland
Yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Bahamas imaze yigenga
Yabashimiye umubano bashaka gukomeza kugirana n’Abanyarwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version