Ambasaderi W’u Bwongereza Yishimye Ikiganiro Kagame Yagiranye na Minisitiri W’Intebe Sunak

Omar Daair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yatangaje ko ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Omar Daair cyari ikiganiro ‘gishimishije.’

Ni ikiganiro cyabaye taliki 07, Werurwe, 2023 gikozwe kuri telefoni. Omar Daair  yagaragaje ko ‘byari ibiganiro byiza.’

Yongeyeho ko abo bayobozi bombi baganiriye ku bufatanye u Rwanda rufitanye n’ubwami bw’u Bwongereza, umutekano wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, biyemeza kurushaho gukorera hamwe no gukorana bya hafi.

Gahunda y’ingenzi baganiriyeho mu bufatanye irebana n’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere no guharanira imibereho myiza y’abimukira n’abasaba ubuhungiro.

- Advertisement -

Perezida Kagame na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Sunak bavuze  ko hakenewe byihutirwa guhagarika uruhererekane rw’ubucuruzi bw’abantu.

Ubufatanye bw’u Bwongereza  n’u Rwanda ni cyo  gisubizo kitezweho kuba igisubizo kuri kiriya kibazo bigaragara ko gikomereye amahanga.

Amasezerano ibihugu byombi byasinyanye muri Mata 2022, ateganya ko abimukira bazaba bageze mu Rwanda bashobora guhitamo kuhatura cyangwa bagahimako gufashwa gusubira mu bihugu byabo mu gihe ubusabe bwo gutura mu Bwongereza bwaba butemewe.

Omar Daair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda

Hari izindi ngingo bivugwa ko baganiriyeho zirimo n’ibibazo bibera mu Karere u Rwanda ruherereyemo harimo n’intambara ibera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abo bayobozi bombi bagarutse no ku mbaraga Umuryango Mpuzamahanga  ushyira mu guharanira kubaka amahoro arambye no gukemura amakimbirane nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version