Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Ihagaze He Ku Kibazo Cyo Muri Syria?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Amerika Ihagaze He Ku Kibazo Cyo Muri Syria?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2024 11:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Antony Blinken asoma idosiye
SHARE

Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika avuga ko aherutse kuganira n’ubuyobozi bushya bwa Syria buyobowe n’abarwanyi b’umutwe Hayat Tahrir al-Sham( HTS).

Ni umutwe  Amerika yari isanzwe yita uw’iterabwoba.

Blinken yavugiye muri Jordan ko Amerika yaganiriye n’abayobozi b’uriya mutwe kugira ngo barebe uko Syria yagira ubuyobozi buhamye, kandi ntihinduke isibaniro ry’imitwe y’iterabwoba ishaka gutegeka.

Yabivuze nyuma y’inama yagiranye na bagenzi be bo mu bihugu  by’Abarabu, uwo muri Turikiya n’abo mu Burayi ubwo  baganiraga ku cyakorwa ngo Syria y’ejo hazaza izabe nziza.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Jordan avuga ko we na bagenzi be badashaka ko Syria ihinduka isibaniro ahubwo ko yaba igihugu gitekanye kuko byatuma Akarere kose iherereyemo nako gatekana.

Itangazo abayobozi bitabiriye iriya nama basohoye risaba ko Guverinoma izayobora Syria igomba kuba ari Guverinoma yaguye, idaheza ba nyamuke kandi idaha urwaho iremwa ry’imitwe y’iterabwoba.

Iki ni igitekerezo kandi kimaze igihe mu mitwe ya benshi mu bakurikiranira hafi ibyo muri Syria kuko bose bahuriza ku ngingo y’akamaro ko gushyiraho ubuyobozi b’iki gihugu budaheza kandi buhuriweho n’inzego zose z’abanya Syria.

Ndetse n’abayobozi bo muri Iraq niko babibona nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Fuad Hussein abyemeza.

Hussein avuga ko igihugu cye ndetse n’ibindi bituranye nta n’umwe wifuza ko Syria ihunduka nka Libya ya nyuma ya Kadhaffi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turikiya Hakan Fidan avuga ko ‘bidakwiye ko iterabwoba rihabwa intebe mu gihe cy’inzibacyuho’  Syria igiye kujyamo.

Yabwiye Reuters ko ari ngombwa ko ibyabaye mu mateka ya vuba aha bidakwiye kongera ukundi.

Umutwe w’inyeshyamba zirukanye Assad ku butegetsi witwa HTS uvuga ko uzatanga amahoro kandi ko uzatuma buri gice cy’abaturage ba Syria kisanga mu buyobozi.

Gusa abazi iby’uyu mutwe mu gihe cyahise bavuga ko batakwizera neza neza ko ibyo wizeza amahanga uzabikora koko.

Bavuga kandi ko niyo wabikora, bigoye ko kwizera ko wazabikora mu gihe kirekire.

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken avuga ko indi ngingo yaganiriyeho n’ubuyobozi bushya bwa Syria ari irebana n’umunyamakuru w’Umunyamerika witwa Austin Tice waburiwe irengero.

Inama iheruka kubera muri  Jordan ikaganirirwamo ibyo muri Syria yitabiriwe n’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu umunani by’Abarabu.

Ntiyitabiriwe n’Uburusiya ndetse na Iran, ibihugu bisanzwe bizwiho gufasha Syria ya Assad, ndetse kimwe muri byo( Uburusiya) kikaba cyaramuhaye ubuhungiro.

BBC yanditse ko kugira ngo Syria itekane ari ngombwa ko Abanya Syria b’imbere mu gihugu bahuza n’abo hanze intego yo gukunda igihugu cyabo no kucyubaka.

Perezida Bashar al-Assad yavanywe ku butegetsi bwa Syria abumazeho imyaka 24.

Tariki 08, Ukuboza, 2024  nibwo yavanywe ku butegetsi ahita ahungira mu Burusiya.

Muri iki gihe Syria iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho witwa Mohammed al-Bashir.

Umutwe w’inyeshyamba zahiritse Assad witwa HTS uyobowe na Ahmed al-Sharaa bakunze guhimba izina rya Abu Mohammed al-Jolani.

Mu myaka yatambutse, uyu mutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe ikora iterabwoba ikorana na Al Qaida, ariko abawuyobora batangaje kenshi ko ntaho imitwe yombi igihuriye.

Abasomyi ba Taarifa Rwanda bagomba kwibuka ko Abanyamerika bafite Perezida mushya watowe, uzatangira imirimo rwagati muri Mutarama, 2025.

Donald Trump ashobora kuzagira ibyo ahindura muri Politiki y’ububanyi n’amahanga bw’igihugu cye ariko hari amadosiye ashobora kuzakomereza aho abo azaba asimbuye bazaba bayagejeje.

Hagati aho kandi, ni ngombwa kuzirikana ko nta kintu Amerika ijya ikora mu gihe cyabangamira inyungu za Israel.

TAGGED:AmahangaAmerikaBlinkenfeaturedIntambaraInyeshyambaSyria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Harabura Igihe Gito Ngo Kagame Ahure Na Tshisekedi
Next Article Ibyo Polisi Y’u Rwanda Iherutse Kwemeranya N’Iya Gambia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?