Amerika Iri Kuzahura Umubano Na Ethiopia

Itsinda ry’intumwa ziherekeje Antony Blinken ziri i Addis Ababa mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano hagati y’ubutegetsi bw’i Washington n’ubw’i Addis Ababa.

Kuva intambara yo muri Tigray yatangira mu mwaka wa 2019, ibintu byabaye bibi.

Hari n’ubwo byageze aho Amerika ishinja ubutegetsi bwa Abiy gukora ibyaha by’intambara.

Itsinda rya Ethiopia riri mu biganiro n’irya Blinken riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga witwa Demeke Mekonnen.

- Advertisement -

Uretse ikibazo cy’umubano utari umeze neza hagati ya Amerika na Ethiopia uri kubyo impande zombi zaganiriyeho, hari n’indi ngingo y’uburyo Amerika yakongera ijwi ryayo muri Afurika kuko iry’u Bushinwa n’u Burusiya rikomeje kuhaganza.

Ethiopia nicyo gihugu cya kabiri gituwe n’abantu benshi nyuma ya Nigeria.

Imibare ya Banki y’Isi ivuga ko Ethiopia ituwe n’abantu barenga miliyoni 100.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 15, Werurwe, 2023 Blinken arahura na Minisitiri w’Intebe w’Intebe Abiy Ahmed.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version